Umuhanzi Lil Ngabo akubutse muri Gereza y’i Mageragere

Umuhanzi Ngabo Richard uzwi nka Lil Ngabo nyuma yo kumara igihe yaraburiwe irengero mu muziki habonetse amakuru avuga ko yari afungiye mu igororero ry’i Mageragere.

Icyo yari afungiye ntabwo cyagarutsweho cyane, icyakora umunyamakuru Ally Soudi wabikomojeho ubwo yaganiraga na The Choice Live yaciye amarenga ko bishobora kuba ari ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Muri icyo kiganiro Soudi yumvikanye avugana amarangamutima menshi ko yahuye n’uyu musore yaherukaga cyera akamubwira ko amaze iminsi afungiye i Mageragere.Ati”Disi nahuye na ka Lil Ngabo karambwira ngo bari baragafunguye kari gafungiye i Mageragere.”

Uyu muhanzi ngo yamubwije ukuri amwemerera ko bamufatanye agatabi.Ati”Ariko avugisha ukuri yambwiye ko bamufatanye agatabi ko…(ntiyabyujuje) ariko ngo kugeza ubu yarabiretse.

Lil Ngabo ari mu bahanzi bamenyekanye bakiri bato cyane mu myaka yo hambere aho yakoze indirimbo nka “Thank you, Kora” n’izindi yagiye ahuriramo n’abandi bahanzi harimo nka “Arambona agaseka, Kuki nayo ya Tom Close”

Yagiye akora umuziki agakundwa akiri muto ariko nyuma yaje gusa n’ubuze aza gutangaza ko yagiye gukomereza amasomo ye muri Uganda, gusa ntibyagiye bimuhira cyane kuko hagiye hagaragara inkuru ko yagiye afungwa bya hato na hato.

Urugero ni nko mu 2015 aho ikinyamakuru kimwe cyo mu Rwanda cyanditse ko uyu musore yafungiwe muri Uganda mu Mujyi wa Kampala aho yamaze hafi icyumweru mu gihome akurikiranyweho ibyaha birimo urugomo, ubujura no gutunga imyenda ya gisirikare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *