Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yateguje ko intambara irimo gusubira mu Burusiya nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote ku murwa mukuru Moscow.
Zelensky yavuze ko ibitero ku butaka bw’u Burusiya ari “inzira utakwirinda, karemano kandi ifite impamvu rwose” y’intambara hagati y’ibihugu byombi.
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ku Cyumweru, ko indege zitagira abaderevu eshatu zo muri Ukraine zahanuwe, ebyiri zigwa ku nyubako y’ibiro.
Ikibuga cy’indege cya Vnukovo, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umujyi rwagati, nacyo cyafunzwe igihe gito.
Igitero cya drone mu rukerera rwo ku Cyumweru nicyo giheruka Moscou yashinje Kyiv.
Mu butumwa bw’amashusho kuri iki Cyumweru, itariki 30 Nyakanga, ubwo yari mu mujyi wa Ivano-Frankivsk wo mu burengerazuba bwa Ukraine, Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine igenda irushaho gukomera.
Ati: “Uyu munsi ni umunsi wa 522 w’icyiswe ‘Igikorwa kidasanzwe cya gisirikare’, ubuyobozi bw’u Burusiya bwatekereje ko buzamara ibyumweru”.
“Buhoro buhoro, intambara irimo gusubira ku butaka bw’u Burusiya, mu izingiro ry’ibirango byabwo no mu birindiro bya gisirikare, kandi ibi ntaho wabicikira, ni karemano kandi birakwiye rwose.”
Ku rundi ruhande, kuri iki Cyumweru kandi, uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, we yatangaje ko Moscow bizaba ngombwa ko ikoresha intwaro za kirimbuzi mu gihe ibitero bya Ukraine byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya byagenda neza.


