Me Uwizeyimana arahamya ko iyo Perezida Kagame adasenya udutsiko, Inkotanyi zitari gutsinda

Senateri Me Uwizeyimana Evode arahamya ko iyo Perezida Paul Kagame adasenya udutsiko, abasirikare ba RPA Inkotanyi batari gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munyamategeko, mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu, yagaragaje uburyo udutsiko twagiye dusenya umuryango nyarwanda kuva mu gihe cy’ubwami kugeza ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, ndetse ko hari n’abasirikare bo mu Nkotanyi bashatse kuturema, Perezida Kagame akadusenya.

Muri utu dutsiko, Me Uwizeyimana yasobanuye ko harimo utw’abashakaga gufata imitungo y’abantu mu gihe cy’urugamba ndetse n’utw’abari bafite ibitekerezo byo guhorera ababo bari bicwaga.

Me Uwizeyimana yagize ati: “Ubumwe bw’udutsiko nta ho bwatugeza. Njye ngira turiya dutsiko Umukuru w’Igihugu yagiye agerageza gusenya, iyo atabikora, urugamba rwo kubohora igihugu ntarwo RPF yari gushobora, hanyuma iyo habaho guhora, hakaba no kuvuga ngo ‘Aba bantu batugize impunzi, mureke natwe tubakande’, ubu u Rwanda ruba ari ingouvernable, rumeze nka Somalia cyangwa Libya.”

Umunyamateka Nizeyimana Innocent na we yahamije koko ko Perezida Kagame yabonye ko kubohora u Rwanda bitashobokaga mu gihe abantu bireme mo udutsiko. Ati: “His Excellency yari abizi ko atazabohora u Rwanda mu gihe igisirikare kidashyize hamwe. No mu micungire y’imitungo RPF yari ifite, abantu bakubwira ko ni wo mutwe wa mbere wari ucunze neza umutungo muri Afurika bitewe na leadership ya His Excellency.”

Me Uwizeyimana aravuga ko mu gihe byagaragara ko hari abashaka kwiremamo udutsiko, igitekerezo cyabo cyasenywa hakiri kare, ibintu yagereranyije no kumenera umushwi mu igi, utaraturagwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *