Umuhanzi Patrick Mulwana, uzwi cyane ku izina rya Alien Skin, kuri ubu uri mu bagezweho mu gihugu cya Uganda, ashimangira ko ageze ku rwego rwo hejuru ku buryo n’umuhanzi Diamond Platnumz aherutse kumusaba ko bakorana indirimbo akamwangira.
Uyu musore wamenyekanye mu ndirimbo zirimo Sitya Danger aherutse kuvuga ashize amanga, ko yanze icyifuzo cy’imikoranire na Diamond Platinumz ubwo yari aherutse gutaramira muri Uganda bitewe n’uko ngo asigaye ari hejuru cyane.
Nk’uko Alien Skin abitangaza ngo Diamond Platinumz yaramwegereye abinyujije kuri Alex Muhangi, umuyobozi wa Wasafi, agaragaza ko yifuza bakorana indirimbo, Ariko, Alien Skin nta kuziyaza ngo yitandukanya n’icyo cyifuzo.
Ati””Nizera guhagarara nshikamye kandi mfite umutima ukomeye. Nka Alien, ntabwo n’unamira umuntu uwo ari we wese. Ndetse n’igihe Diamond, uyu musore muto wari uherutse hano yagize amahirwe yo gusangira nanjye urubyiniro ariko ariko asabye ibyo gukorana ndamuhakanira.”
Uyu muhanzi ukomeje kugaragaza ko afite impano yagaragaje ko yiteguye gufatanya n’abahanzi bahanganye kugirango abahe amahirwe yo kwimurika.
Icyakora, ntabwo ashishikajwe no gukorana n’abahanzi bamenyekanye, kuko yizera ko bitazongera agaciro gakomeye mu mwuga we kandi ko ahitamo kwibanda ku gufasha impano zizamuka.
Alien Skin azamuye intugu mu gihe cy’umwaka amaze mu muziki nyamara Diamond Platnumz awumazemo imyaka irenga 10 akaba yaranatwaye ibihembo bitandukanye byanatumye izina rye ritumbagira.