Kuri iki Cyumweru, itariki 30 Nyakanga, abayobozi bo muri Afurika y’iburengerazuba bahaye abahiritse ubutegetsi muri Niger, icyumweru kimwe kugira ngo basubize ubutegetsi, baburira ko batazabura “gukoresha ingufu”, maze banabafatira ibihano by’imari .
Uyu muryango w’ubukungu w’ibihugu 15 bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) wasabye ko Perezida Mohamed Bazoum watowe ahita arekurwa byihuse kandi agasubizwa ku buyobozi bwigaruriwe n’igisirikare kuva ku wa Gatatu nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga.
“Mu gihe icyifuzo cy’abayobozi kitubahirijwe mu cyumweru kimwe (ECOWAS ) izafata ingamba zose zikenewe kugira ngo itegeko nshinga ryongere kubahirizwa muri Repubulika ya Niger. Izi ngamba zishobora kuba zirimo no gukoresha ingufu. Kubera iyo mpamvu, abayobozi b’ingabo ba ECOWAS bagiye guhita baterana. ”

ECOWAS yatangaje “guhagarika ibikorwa byose by’ubucuruzi n’imari hagati y’ibihugu bigize ECOWAS na Niger” na yo iri mu bihugu bigize uyu muryango, ndetse no guhagarika ibikorwa byo guhanahana ingufu z’amashanyarazi.
Yavuze ko igiye gufatira umutungo wa Niger muri banki nkuru z’ubucuruzi za ECOWAS no “guhagarika ingendo no gufatira umutungo w’abayobozi b’igisirikare bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi”.
Iri tangazo ryasomwe nyuma y’inama yiga kuri iki kibazo yayobowe na Perezida wa Nigeria akaba n’umuyobozi wa ECOWAS, Bola Tinubu, ryagize riti: “Ni nako bizagenda no ku bagize umuryango wabo ndetse n’abasivili bemera kugira uruhare mu nzego izo ari zo zose cyangwa guverinoma yashyizweho n’abo bayobozi ba gisirikare.”


