Muri iyi isi dutuyemo usanga abashakanye bakunze kugira indahiro y’uko ntakizabatanya bijyanye n’ukwemera kwabo.Gusa hari igihe umuntu agira ibyo akora cyangwa avuga ugasanga yaba abishaka cyangwa atabishaka ushenye urugo rwabo.
Aha rero tugiye kurebera hamwe ibintu umuntu ashobora gukora bikaba byagira uruhare mu gusenya ingo nyamara birengagije ko hari amategeko ashobora no kubakurikirana igihe bibaye ngombwa.
1.Gutanga raporo(Report)
Hari igihe umuntu ushobora guhura n’umwe mu bashakanye ugasanga amubwiye uko mugenzi we byagenze amwereka ko uwo bashakanye yari ahantu runaka n’abantu runaka bityo ugasanga atanze amakuru adakenewe.Ashobora kubikora abishaka cyangwa atabishaka ,afite icyo agamije cyangwa nta nacyo.
2.Gukora comment mbi ku bashakanye
Kugira ibyo uvuga ku bintu runaka ku bashakanye cyane ugamije ku kunenga usanga atari byiza kuko ntuba uzi ko yaba umugabo cyangwa umugore akora ugamije ku kunenga Atari byiza.
3.Kwibutsa umwe mu bashakanye ibyo mugenzi we yakoze bibi
Hano icyo dushaka kuvuga n’uko hari igihe umuntu aza ugasanga abwiye umwe mu bashakanye ko hari ibyo mugenzi we yakoze haba mu gihe cyahahise cyangwa muri icyo gihe barimo ko byari amarorerwa.Urugero ni nko kumwibutsako mugenzi we yari yarabyaye umwana hanze mbere y’uko bashakana akanamubaza uburyo amurera atari uwe.Ibyo rero usanga atari byiza kuko bishobora gusenya.
4.Gusaba umuntu gukora ibidakwiriye
Hano turatanga urugero ku bashakanye umwe adakunda ko wenda mugenzi we ajya nko muri Sawuna.Aha rero iyo uri inshuti y’umwe muri aba wasabwe kutajya muri iyi sawuna hanyuma ukamushishikariza ko mujyanayo kandi ubizi ko bitari bunezeze mugenzi we , urimo urasenya urugo rwabo kuko uba urimo kubitiza umurindi.


