“Binjiye mu gace k’urupfu. Igihe nticyari gikwiye. Abagabo benshi bapfuye. Amaherezo, bigaruriye umudugudu wangiritse wa Staromaiorske”, ibi ni ibyatangajwe na bamwe mu basirikare ba Ukraine nyuma y’imirwano ikomeye cyane bahanganyemo n’ingabo z’u Burusiya nyuma yo kugwa mu gico cyabo .
Ingabo ziri ku isonga ry’ibitero bya Ukraine byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya zivuga ko intambara yabaye mu cyumweru gishize mu majyepfo y’iburasirazuba yagaragaye ko ikaze kandi yamennye amaraso menshi kuruta uko byari byitezwe, nyuma y’aho imigambi yabo igenze nabi kandi bagahura n’umwanzi wari witeguye neza.
Umusirikare wa Ukraine w’imyaka 29 wiyita Bulat wari muri iyi mirwano, yagize ati: “Abarusiya bari badutegereje.”
“Baturashishije imbunda zisenya ibifaru na za grenade. Imodoka yanjye yanyuze hejuru ya mine yagenewe ibifaru, ariko buri kimwe cyari ok, imodoka yarafashwe, kandi abantu bose bari bazima. Twaramanutse twiruka tujya gufata cover (kwikingira umuriro). Kubera ko icyangombwa cyane kwari ugushaka aho kwikingira hanyuma tugakomeza. ”
Imigani y’intambara ya Staromaiorske, yasubiwemo na Reuters hafi y’umurongo w’urugamba mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine, yerekana impamvu ibitero byo gusubiza inyuma Abarusiya bya Kyiv, bigiye kwinjira mu kwezi kwa gatatu, byagabanyije umuvuduko kandi rimwe na rimwe bikamenekeramo amaraso kuruta uko byari byitezwe.
Bulat ati: “Mission yacu byari biteganijwe ko izamara iminsi ibiri. Ariko ntitwashoboraga gutwara mu gihe cy’umwijima mu gihe gikwiye, kubera impamvu nkeya. Ubwo rero twinjiye nyuma kandi dutakaza igihe cya nyacyo”.
Kyiv, yakiriye ibikoresho by’amahugurwa by’amamiliyari y’amadorari yaturutse mu bihugu by’iburengerazuba kugira ngo itangize ibitero byo gusubiza inyuma Abarusiya no kwisubiza ibice byafashwe muri iyi mpeshyi, yemeye ko ibi bikorwa birushaho kugenda gahoro kuruta uko byari byitezwe. Abayobozi bavuga ko hakenewe izindi ngufu kugirango hirindwe gupfusha abantu benshi.
Abarusiya bivugwa ko bagize amezi yo gutegura ibirindiro byabo no gutega ibisasu bya mine hafi yabo, aho bivugwa ko bagiye banasenya imihanda y’ingenzi cyangwa bakayicukuramo imyobo ituma kuyinyuza imodoka bigorana.


