Umunyarwandakazi Dr Mukeshimana Gérardine wabaye Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Visi Perezida w’ikigega mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi kizwi nka IFAD.
Inkuru yo guhabwa uyu mwanya kwa Mukeshimana yatangajwe kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023.
Agnes Kalibata uyobora umuryango AGRA uharanira iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ni umwe mu ba mbere bishimiye iyi ntambwe Mukeshimana yateye, bamwifuriza kuzahirwa, kandi we ku giti cye amwizeza ubufatanye.
Kalibata yagize ati: “Ntewe ishema no kubona Geraldine, Minisitiri w’u Rwanda ucyuye igihe wa vuba agirwa Visi Perezida wa IFAD. Shimirwa Mukeshimana Geraldine, waduteye ishema. Dutegereje gukorana nawe muri iyi mirimo mishya. Njyewe ubwanjye wanyitega kandi witege twebwe AGRA.”
Mukeshimana yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Werurwe 2023. Ni inshingano yari amazemo imyaka icyenda.


