Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (IRMCT), Serge Brammertz, yagiye muri Afurika y’Epfo kuganira n’abayobozi baho kuri Kayishema Fulgence uherutse gutabwa muri yombi akurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Brammertz yageze muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2023, akaba ateganya kuhaba kugeza ku wa 4 Kanama 2023 nk’uko IRMCT yabitangaje ku rubuga rwayo.
Uru rukiko rusobanura ko Brammertz arasura urwego rwashyizweho na Leta ya Afurika y’Epfo kugira ngo rufashe itsinda rya UN gushakisha Kayishema kugeza afashwe, akurikizeho gusura Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Naledi Pandor, Minisitiri w’ubutabera wungirije, John Jeffery n’umuyobozi w’urwego rw’ubushinjacyaha, Shamila Batohi.
Mu kiganiro azagirana n’aba bayobozi bo muri Afurika y’Epfo, ateganya kubasobanurira iby’uruzinduko aherutse kugirira i Nyange, aho Kayishema ashinjwa gukorera jenoside.
IRMCT iti: “Azanabaganiriza uruzinduko aherutse kugirira i Nyange mu Rwanda, aho yashoboye guhura n’abagizweho ingaruka n’abarokotse ibyaha Kayishema akekwaho, bamugejejeho ukunyurwa kwabo gukomeye ku kuba amaherezo yaragejejweho mu butabera.”
Brammertz yari mu Rwanda hagati ya tariki 24 n’iya 28 Nyakanga 2023. Yahuye n’abayobozi barimo Minisitiri w’ubutabera, Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda, Umushinjacyaha Mukuru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi. Yanasuye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.



