CG Dan Munyuza, Maj Gen Karamba na Ange Kagame mu bahawe imirimo mishya

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 01 Kanama 2023, yahaye imirimo mishya abarimo CG Dan Munyuza wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ndetse n’umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame.

Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko CG Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri

Undi wagizwe Ambasaderi ni Maj Gen Charles Karamba woherejwe guhagararira u Rwanda muri Ethiopia ndetse no mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Karamba wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, yasimbuye Hope Tumukunde Gasatura nawe uherutse gusoza manda ye.

Michel Sebera wahoze ari Minisitiri-Umujyanama (Minister Counsellor) muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée-Conakry, na ho Shakila Kazimbaya Umutoni agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bwa Maroc.

Kazimbaya yasimbuye kuri uyu mwanya Zaina Nyiramatama wari uhagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Maroc na Guinée-Conakry.

Inama y’Abaminisitiri kandi yahaye inshingano nshya Ange Kagame wagizwe Umuyobozi wungirije w’Akanama gashinzwe Ingamba na Politiki za Leta mu biro bya Perezida wa Repubulika.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *