Henri Konan Bédié wabaye perezida wa 2 wa Cote d’ivoire yapfuye ku myaka 89

Henri Konan Bédié wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Côte d’Ivoire kuva mu 1993 kugeza Ukuboza 1999 akaba yari afite n’uruhare rukomeye mu buzima bwa politiki bw’igihugu kugeza uyu munsi, cyane cyane nk’umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi rya Côte d’Ivoire, ryashinzwe na Félix Houphouà«t-Boigny, yapfuye ku myaka 89 y’amavuko .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiriushize, nibwo Henri Konan Bédié yapfuye aguye mu bitaro byigenga i Abidjan, nk’uko umwe mu bashinzwe itumanaho mu ishyaka rye yabitangarije AFP.

Yagize ati: “Yapfiriye muri Polyclinique internationale Sainte Anne-Marie (PISAM).” Perezida kuva mu 1993 kugeza 1999, yagizwe ambasaderi afite imyaka 26, minisitiri w’ubukungu afite imyaka 32, anayobora ishyaka riharanira demokarasi ya Côte d’Ivoire (PDCI).

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 01 Kanama, imbaga y’abantu yatangiye guteranira imbere y’urugo rwe i Abidjan, nk’uko umunyamakuru wa AFP yabitangaje.

Nubwo yabaye umukuru w’igihugu kuva mu 1993 kugeza 1999, Henri Konan Bédié bibugwa ko yanateganyaga kuzahatana mu matora ya perezida ataha muri Côte d’Ivoire.

Yari yagenwe n’ishyaka rye mu mpera za Werurwe nk’umukandida rukumbi ku buyobozi bw’ishyaka PDCI, rikuru mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi, asanzwe ayobora ngo akomeze izi nshingano, mu matora ateganyijwe muri kongere y’ishyaka izaba muri Kamena umwaka utaha.

Mu mpera za Werurwe, yahamagariye abayoboke b’ishyaka rye gushyira hamwe kugira ngo bazatsinde amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2025, azakurikira amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe ku itariki ya 2 Nzeri.

Henri Konan Bédié kandi yari yatowe nk’umukandida mu matora ya perezida aheruka kuba mu 2020.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *