Abanyeshuri 200 bo muri Sudani bagiye gukomereza amasomo muri UR

Abanyeshuri bakabakaba 200 biga iby’ubuvuzi bw’amenyo n’ubuvuzi rusange biga muri kaminuza ya UMST (University of Medical Sciences and Technology) iba i Khartoum muri Sudani bagiye gukomereza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda (UR) kubera intambara iri kuba muri iki gihugu.

Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didace, yatangarije televiziyo y’igihugu ati: “Abanyeshuri bagiye kuza bava muri Sudani, ni abo muri university yitwa UMST. Abazaza ni abo mu buvuzi gusa, muri general medicine na dentistry.”

Dr Kayihura yasobanuye ko UR yahisemo aba banyeshuri hashingiwe ku biganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa UMST, yagaragaje ko ari bo bakeneye ubufasha bwihutirwa. Ati: “Nk’aba-dentists bifuje mu Rwanda kubera ko basanze department yacu ya dentistry n’ibikoresho ifite biri ku rwego ruhambaye, basanga baza ndetse bakahakorera n’isuzuma.”

Uyu muyobozi kandi aravuga ko iyi kaminuza yo muri Sudani ifite abahanga benshi mu by’ubuvuzi, kandi ngo na bo bazaza bakurikirane aba banyeshuri, banafasha u Rwanda mu mavuriro rufite.

Dr Kayihura aravuga ko ibiganiro by’ubufatanye hagati ya UR na UMST byatangiye na mbere y’uko iyi ntambara itangira muri Mata 2023, kandi ngo buzakomeza no mu gihe izaba yararangiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *