Inteko y’Umuco y’u Rwanda yagaragaje ko mu ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize bwagaragaje ko ijanisha rito ari iry’abagaragaje ko imyambarire y’Abanyarwanda muri iki gihe igayitse.
Muri ubu bushakashatsi Inteko y’Umuco yakoze ku myambarire y’Abanyarwanda mu mwaka w’2022-2023, yagaragaje uko yagiye ihinduka mbere y’imyambaro myamvamanga, ahanini hibandwa ku isano iri hagati y’imyambarire, umuco n’iterambere.
Ibyavuyemo bigira biti: “Ku myambarire y’Abanyarwanda muri iki gihe, abgabajijwe 76.6% bemeza ko ari myiza, naho 23.4% bavuga ko igayitse. Mu bambara mu buryo bugayitse, 90.2% ni urubyiruko; 12% ni abantu bakuru, naho 7.6% ni abana. 68.5% bavuze ko imyambarire igayitse igaragara mu bakobwa, 44.6% mu bagore, 25% ku basore na 5.4% ku bagabo. »
Inteko y’umuco irashishikariza Abanyarwanda gusoma igitabo cy’ubu bushakashatsi cyitwa “Imyambarire y’Abanyarwanda mu ndorerwamo y’umuco n’iterambere’ kugira ngo bamenye ibyaranze imyambarire y’Abanyarwanda, banamenye imyambarire iboneye ku Munyarwanda ndetse n’ikwiye kwamaganwa mu muryango nyarwanda.
Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Masozera Robert, kuri uyu wa 2 Kanama 2023 ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi, yavuze ko imyambarire yagiye ihinduka bitewe n’iterambere, ariko ko indangagaciro zikubiye mu myambarire ikwiye zitagomba guhinduka.
Ambasaderi Masozera yongereyeho uko umuco uhagije mu gukumira imyambarire itaboney, abantu bakazirikana ‘kirazira’ mu gihe bambara, bakazirikana n’indangagaciro ibarinda urubwa.
Ubu bushakashatsi bwamuritswe mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza umunsi w’Umuganura tariki ya 4 Kanama 2023.



