Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwongereye igiciro cya lisansi ugereranyije n’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rwari rwashyizeho muri Kamena uyu mwaka.
Itangazo uru rwego rwasohoye rivuga ko litiro ya lisansi itagomba kurenza Frw 1639, ivuye kuri Frw 1517.
Ibi bivuze ko litiro ya lisansi yiyongereyeho Frw 122 ugereranyije n’ibiciro biheruka.
Mu biciro bishya kandi RURA yavuze ko litiro ya mazutu itagomba kurenga Frw 1492; igiciro yari inasanzwe igurishwaho.
RURA yatangaje ko izamuka ry’ibi biciro “rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.”
Ibiciro bishya bigomba gukurikizwa kuva ku wa Gatanu tariki ya 04 Kanama, bizamara amezi abiri.


