Iyo uganiriye na bamwe mu bantu bashakanye bakagerageza no kubaca inyuma,usanga bahuriza ku kintu kimwe cyo kuba imibonano mpuzabitsina ikorewe hanze y’urugo(guca inyuma) biryoha kuruta mu rugo.Aha iyo tuvuze ko biryoha tuba tugarutse ku mpande zose haba ku mugore cyangwa umugabo wabikoze.
Impamvu biryoha, si uko uwo hanze aba yabikoze neza kuruta uwo mu rugo, ahubwo biterwa n’uko hanze y’urugo haba urukundo rushyushye kuko abantu baba badahorana, mu gihe mu rugo usanga baramenyeranye kuko umwe aho ashakiye undi amubona.
Ikindi n’uko abajya hanze baba bafitanye urukumbuzi ugasanga buri wese aba afitiye ipfa mugenzi we.Ababikora kuko baba basa n’abiyibye usanga babikora bumva ko umutekano wabo utizewe bigatuma bakora iyo bwabaga ngo bibashimishe urukundo rugahora rushyushye.
Ku muntu wagiye hanze akunda kugerageza ibyo atazi mu gihe cy’imibonano.Ushobora kuvuga ngo tugerageze ibi n’ibi mu gihe mu rugo ushobora kubitinya ntubibwire mu genzi wawe wirinda ko yagira ukundi agufata.
Ibindi bituma hanze biryoha, ni uko habaho gutanga keya (care) aho usanga umwe aba akumbuye undi bagahana ibirungo by’urukundo bya hato nahato.Impamvu n’uko usanga buri uko babonanye bahana impano cyangwa c n’iyo batazihana ugasanga babwirana utugambo twiza, bityo bikongerera uburyohe bw’amarangamutima, mu gihe mu rugo iyo abashakanye bamaze igihe babana usanga kwitanaho birangira.
Kuba ibi biryoha ntibisobanuye ko abashakanye mu gihe babishyize muri gahunda urukundo rwabo rwahora rutoshye mu gihe bakurikije izi nama bityo bikabarinda kujya hanze kuko haba harimo ingaruka nyinshi nk’uburwayi budakira n’ibindi.
Bimwe mu byo wakora, ni ukuganira, guhanga udushya, gutanga impano rimwe na rimwe, kwibukiranya ibihe byabaranze mugiteretana mukanabikurikiza kuburyo urukundo rwanyu ruhora rushyushye.


