Goma: Minisitiri w’ingabo na mugenzi we wa Kenya mu biganiro ku bufatanye mu bya gisirikare

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 04 Kanama 2023, Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, yageze i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho yahahuriye na mugenzi we wa Kenya, Aden Barre Duale, ngo baganire bibazo bifitanye isano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo bufatanye hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Kenya buraganirwaho by’umwihariko n’ubujyanye n’igisirikare hagati y’ingabo z’ibihugu byombi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga politico.cd ivuga.

Iyi nama iriyongera ku mirimo yatangiye kuri iyi ngingo i Goma kuva ku itariki ya 1 Kanama hagati y’intumwa za Congo n’iza Kenya. Inama zizakomeza kugeza ku itariki ya 7 Kanama 2023.

“Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ingabo, Jean-Pierre Bemba yageze kuri uyu wa Gatanu, itariki 4 Kanama. Hamwe na mugenzi we wo muri Kenya, Aden Barre Duale, bazasuzuma ubufatanye bwa minisiteri mu rwego rwo kwirinda hagati ya RDC na Kenya. Imirimo kuri iyi ngingo yatangiye i Goma kuva ku itariki ya 1 kandi izakomeza kugeza ku itariki ya 7 Kanama 2023 ”.

Kenya ifite ingabo zoherejwe mu butumwa bwa EAC mu burasirazuba bwa Congo mu mpera z’umwaka ushize guhagarara hagati y’inyeshyamba z’umutwe wa M23 na FARDC.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *