Major General Alex Kagame uherutse guhabwa inshingano yo kuyobora ingabo z’u Rwanda z’iza Mozambique zihuriye mu bikorwa byo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado, yamaze gusimbura Maj. Gen. Nkubito Eugène.
Nk’uko Minisiteri y’ingabo yabisobanuye, Maj. Gen. Kagame wajyanye n’abasirikare bagiye gusimbura abari bamazeyo igihe, yasobanuriwe na Nkubito ibikorwa bitandukanye by’izi ngabo, amugeza mu bice zikoreramo birimo: Mocimboa Da Praia, Pundanhar, Afungi, Palma na Mbau.
Maj. Gen. Kagame yashimiye Nkubito ku bw’ibyo yagezeho mu gihe amaze ayobora izi ngabo muri Cabo Delgado, anashima umusaruro ubufatanye bwazo n’iza Mozambique bwagezeho.
Maj. Gen. Nkubito yari amaze umwaka ayobora izi ngabo. Alex Kagame abaye umuyobozi wa gatatu wazo muri Cabo Delgado kuva zatangira ibikorwa byazo mu mwaka w’2021.


