Sena ya Nigeria yanze ko ingabo zoherezwa muri Niger

Sena yo muri Nigeria yateye utwatsi ubusabe bwa Perezida Bola Tinubu bwo kohereza muri Niger ingabo nyinshi kugira ngo zifashe Mohamed Bazoum gusubira ku butegetsi yahiritsweho tariki ya 26 Nyakanga 2023.

Kohereza ingabo muri Niger byari mu murongo w’icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburengerazuba, ECOWAS, uyobowe na Perezida Tinubu.

Ni na byo Perezida Tinubu yasobanuriye inteko ishinga amategeko, umutwe wa sena ubwo yasabaga ko igihugu cye cyakohereza ingabo, nk’uko n’ibindi byo muri ECOWAS byemeye kubikora. Ibi byasobanuye na Perezida wa Sena ya Nigeria, Godswill Akpabio.

Sena yavuze ko bidakwiye ko Nigeria ndetse n’ibindi bihugu byose bigize uyu muryango byohereza muri Niger ingabo zo kurwanya abasirikare bakuye Bazoum ku butegetsi, ahubwo ngo iki kibazo cyahabwa umurongo n’ibiganiro bya politiki.

Akpabio yasomye umwanzuro wa Sena, ugira uti: “Sena irashimira Perezida Bola Ahmed Tinubu n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma muri ECOWAS ku buryo bahise bahagurukira n’uruhande bafashe ku kintu kibabaje cyabaye muri Repubulika ya Niger. Irasaba Perezida n’abandi bayobozi bo muri ECOWAS gushyira imbaraga mu buryo bwa politiki, dipolomasi n’ubundi mu gukemura iki kibazo cyo muri Niger.”

Ibihugu biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi bwabyo birimo: Mali, Burkina Faso na Guinea, byari byarateguje ko ECOWAS niyohereza ingabo muri Niger, na byo bizohereza izihangana na zo. Bica amarenga ko iyi myanzuro ishyizwe mu bikorwa, Afurika y’uburengerazuba yabamo intambara ikomeye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *