Zelensky arashinja u Burusiya kugaba igitero ku kigo gitangirwamo amaraso

Perezida wa Ukraine yavuze ko igisasu cyo mu kirere cyari kiyobowe cy’u Burusiya cyibasiye ikigo gitangirwamo amaraso mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, gihitana abantu ndetse gikomeretsa abandi.

Volodymyr Zelensky yavuze ko abatabazi bari barimo kugerageza guhangana n’umuriro nyuma y’igitero cyagabwe ku baturage ba Kupiansk mu karere ka Kharkiv mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru.

Yongeyeho ati: “Gutsinda iterabwoba ni ikibazo cy’icyubahiro kuri buri wese uha agaciro ubuzima”.
Kugeza ubu u Burusiya ntacyo buratangaza ku mugaragaro kuri icyo gitero nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Nyuma y’amezi abiri Ukraine itangije ibitero byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya, birasa nk’ibiri kugenda gahoro kuruta uko byari byitezwe nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga, Perezida Zelensky yavuze ko ababikoze ari “inyamaswa” zashakaga “gusenya ikintu cyose cyatanga kubaho”.

Ati: “Iki cyaha cy’intambara cyonyine kirasobanura buri kimwe ku bushotoranyi by’u Burusiya”.

Ntiyavuze umubare w’abantu bishwe cyangwa bakomeretse muri icyo gitero.

BBC nayo ivuga ko itaashoboye guhita igenzura ayo makuru. U Burusiya mbere bwahakanye ibirego byose by’ibyaha by’intambara cyangwa kwibasira abasivili.

Umujyi wa Kupiansk hamwe n’imidugudu byegeranye byafashwe n’ingabo z’u Burusiya mu minsi ya mbere y’igitero cya Moscou kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *