Rutshuru: Imirwano yahuje M23 na Wazalendo biravugwa ko imaze kugwamo abantu 10

Imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za Wazalendo yatangiye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru mu giturage cya Marangara, muri Gurupoma ya Tongo, muri Teritwari ya Rutshuru, biravugwa ko yaguyemo abantu byibuze icumi.

Muri iyi mirwano yatangiye saa cyenda z’igicuku, biravugwa ko ko hatwitswe amazu ndetse n’indi mitungo myinshi, aho mu masaha ya mugitondo byavugwaga ko imaze kugwamo abasivili batandatu barimo umugore n’umwana.

Ahagana saa tatu z’igitondo, haje gutangazwa ko abamaze kugwa muri iyo mirwano barenze batandatu bakaba bari bageze ku icyenda, aho byavugwaga ko mu biturage bya Marangara habazwe abapfuye barindwi mu gihe mu wa Ruzenze, muri Gurupoma ya Tongo habarwaga babiri. Igiturage cya Marangara ngo kikaba giherereye mu birometero 3 uvuye ku birindiro by’ingabo za EAC.

Muri rusange nk’uko bitangazwa na TazamaRDC, inzu eshanu zatwitswe, inzu z’ubucuruzi zirasahurwa, mu gihe ihene nyinshi n’ibindi bintu by’abaturage byasahuwe. Umurwanyi umwe wa Wazalendo nawe yaguye muri iyo mirwano.

Amakuru aheruka, avuga ko saa munani na mirongo ine n’icyenda (14h49) ibyangijwe mu mirwano byari byiyongereye, abapfuye bava ku icyenda bagera ku 10 nyuma y’aho undi muntu wari wakomeretse yapfiriye mu nzira ari kujyanwa ku Bitaro by’Icyitegererezo bya Rutshuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *