Rema wabaye umugore wa Eddy Kenzo yakubise hasi ihuriro uyu mugabo ayoboye

Umucuranzi Rema Namakula yatangaje ko atigeze ahabwa ubutumire bwo kujya mu ishyirahamwe ry’abahanzi (UMNF) mu gihugu cya Uganda, bigatuma atemererwa kuba umunyamuryango.

Byongeye kandi, Rema yagaragaje ko atishimiye intego za federasiyo, bituma atakaza kwizera ubushobozi bwayo. Ubu arimo arareba ingufu za federasiyo mu kuzamura imibereho y’abacuranzi mbere yo gufata icyemezo cyo kubigiramo uruhare.

Ati: “Ntabwo natumiwe, ntabwo rero ndi umunyamuryango. Nzatekereza kwinjira nyuma yo gusobanukirwa n’impamvu n’intego zabo.”

N’ubwo bimeze bityo ariko, Rema akomeje kuba umuvugizi w’abahanzi ba Uganda bakoresha inzira zose zishoboka zo guharanira amategeko y’uburenganzira ariko batibumbiye mu ihuriro runaka.

Uyu Rema utumva impamvu iri huriro ririho,yabaye umugore wa Eddy Kenzo ubusanzwe uyoboye iri tsinda ry’abahanzi.Ni mu gihe mu cyumweru gishize umuhanzikazi Spice Diana wari umuyobozi wungirije w’iri huriro bityo bikaba bis n’ibituma rikomeje gutakarizwa icyizere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *