Itsinda ry’abasirikare baheruka guhirika ubutegetsi muri Niger, bitabaje umutwe w’abacancuro wa Wagner kugira ngo uzabahe umusada mu gihe baba bagabweho ibitero n’ibihugu by’amahanga byiyemeje kubohoza Perezida Mohamed Bazoum.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Niger bitabaje Wagner biciye muri General Salifou Mody, icyegera cya Général Abdourahamane Tchiani ukuriye abasirikare bahiritse Bazoum.
Gen Mody mu ruzinduko aheruka kugirira i Bamako muri Mali, yahahuriye n’umwe mu bantu bo muri Wagner nk’uko umunyamakuru Wassim Nasr yabitangaje.
Uyu munyamakuru unasanzwe ari umushakashatsi yavuze ko Gen Tchiani na bagenzi be biyambaje Wagner, kuko bayizeyeho “kubafasha gukomeza kuba ku butegetsi.”
Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba (CEDEAO) wahaye abasirikare bahiritse Bazoum ku butegetsi icyumweru kimwe, nk’igihe ntarengwa cyo kuba bamaze kubumusubiza.
CEDEAO yavugaga ko aba basirikare nibaramuka batabikoze bizaba ngombwa ko ikoresha imbaraga za gisirikare.
Iminsi irindwi CEDEAO yari yihaye yarangiye ku Cyumweru tariki ya 06 Kamena.
Amakuru avuga ko uyu muryango wabaye usubitse gahunda yo kohereza Ingabo zawo muri Niger, kuko ugikeneye igihe cyo kwitegura.
Gen Mody nyuma yo kuva muri Mali yatangaje ko ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Niger bwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo iki gihugu kidahinduka “Libya nshya.”
Umutwe wa Wagner Niger yitabaje usanzwe ukorera mu bindi bihugu bya Afurika nka Mali na Repubulika ya Centrafrique.
Kuri ubu hari amakuru avuga ko Abacancuro ba mbere b’uyu mutwe bamaze kugera muri Niger, bakaba ari bo barinze umurwa mukuru, Niamey.


