Uhuru Kenyatta uri mu ruzinduko muri Uganda ashaka igisubizo cy’ikibazo cya M23 nk’umuhuza w’Abanyekongo washyizweho n’akarere, yahuye n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umujyanama we mu bikorwa byihariye bya gisirikare, General Muhoozi Kainerugaba usanzwe ashyigikira uyu mutwe witwaje intwaro.
Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Kenya yageze muri Uganda tariki ya 5 Kanama 2023. Kuri uyu wa 7, Museveni yatangaje ko bombi bayoboye ibiganiro by’amahoro byabereye muri Entebbe, bikaba byanitabiriwe n’abafatanyabikorwa.
Uyu munsi ku gicamunsi byamenyekanye ko Uhuru yaganiriye n’uyu musirikare usanzwe amwita mukuru we. Na we bahuriye muri Entebbe nyuma y’iyi nama ariko ibyo baganiriye ntabwo byashyizwe hanze.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, hashize igihe gito abarwanyi ba M23 beguye intwaro, Gen. Kainerugaba yasabiye guhabwa umwanya, ukajya mu mishyikirano, asaba umuryango wa Afurika y’iburasirazuba gukemura ikibazo cyawo.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter tariki ya 22 Gicurasi 2023, yagize ati: “Kuba Umututsi, Umuhema, Umuhima cyangwa Umunyamulenge ntabwo ari icyaha ! M23 imaze imyaka myinshi ishaka ibiganiro by’amahoro. Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ukwiye gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo. Abatutsi/Abahima mu burasirazuba bwa Congo ntibakwiye guhohoterwa. Ingaruka zaba mbi cyane.”
Ubu butumwa Gen. Kainerugaba yabugeneye umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba mu gihe ibihugu biwugize byiteguraga kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo kugira ngo zirwanye yitwaje intwaro irimo M23.
Uhuru we, nk’umuhuza, na we asaba impande zihanganye kugirana imishyikirano, ariko akabanza asaba abarwanyi ba M23 kurambika intwaro, bakajya gucumbikirwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo; ibintu badakozwa mu gihe Leta RDC na yo itemera kuganira na bo.


