Valence Kibyeyi, umucuruzi ukomoka muri Uganda wari umaze hafi imyaka 2 n’igice afungiwe mu Rwanda amaze ibyumweru bitatu arekuwe. Ni nyuma y’aho bagenzi be n’abayobozi bo mu karere ka Kisoro batakambiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni.
Kibyeyi wakoreraga ubucuruzi mu mujyi wa Kigali yatawe muri yombi muri Mutarama 2021. Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, rwasobanuraga ko yanyereje imisoro y’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 10, akoresheje uburiganya.
Nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabisobanyuye, Kibyeyi yari akurikiranweho ibyaha bibiri: kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kwiyitirira umwirondoro.
Muri Werurwe 2023, abacuruzi bo muri Kisoro ndetse n’abayobozi bo muri aka karere ka Uganda kari ku mupaka, basabye umuhungu wa Museveni, General Muhoozi Kainerugaba, kuganira na Perezida Kagame kugira ngo ababarire Kibyeyi.
Radio Ijwi rya Muhabura kuri uyu wa 17 Kanama 2023 yatangaje ko Kibyeyi amaze ibyumweru bibiri arekuwe, ari na ko yasubiye iwe mu rugo ruherereye mu gace ka Nyakinama muri Kisoro.
Iyi radiyo isobanura ko uyu mucuruzi, umuryango we n’inshuti kuri uyu wa 16 Kanama bakoze ibirori bishimira kuba yararekuwe, banashimira buri wese wamukoreye ubuvugizi kugira ngo arekurwe.
Nyuma y’ibi birori byarimo abavugabutumwa, ku mugoroba Kibyeyi, abo mu muryango n’inshuti bakomereje muri Mountain Breeze Hotel iri muri Kisoro, bakomeza kwizihirwa.
Umubyeyi w’uyu mucuruzi witwa Nzabarinda Helena yatangaje ko kuba yongeye kubona umuhungu we byamurenze, yongeraho ko yaherukaga kuvugana na we mbere y’uko atabwa muri yombi.


