Prince Kid agiye kurongora Miss Elsa mbere yo gusubira imbere y’ubutabera

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2017, bazakora ubukwe ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri.

Prince Kid na Miss Elsa basanzwe ari umugabo n’umugore byemewe n’amategeko, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko muri Werurwe uyu mwaka.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu ari bwo Ishimwe azasaba akanakwa Iradukunda, mbere yo gusezerana imbere y’Imana.

Imihango yo kwiyakira izabera kuri Intare Conference Arena, i Rusororo mu karere ka Gasabo.

Urukundo rwa Prince Kid na Miss Iradukunda bivugwa ko rwatangiye muri 2020, gusa inkuru y’uko aba bombi bakundana yabaye kimomo mu mwaka ushize ubwo Miss Elsa yatabwaga muri yombi azira kwivanga mu iperereza ryakorwaga kuri uriya musore bitegura kurushingana.

Icyo gihe Ishimwe Dieudonné yakekwagaho icyaha cyo gusambanya abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda yateguraga binyuze mu kigo Rwanda Inspiration Backup yashinze.

Prince Kid ibyaha yari akurikiranweho mu Ukuboza 2022 yabihanaguweho n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’uko ubushinjacyaha bunaniwe kugaragaza ibimenyetso by’ibyaha bwamuregaga.

Kuri ubu ubushinjacyaha bwamaze kujuririra umwanzuro w’urukiko, ndetse biteganyijwe ko ubushinjacyaha n’uregwa bazatangira kuburana ubujurire mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *