Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Hip Hop (Rap), Eminem yasabye umugabo witwa Vivek ushaka kuziyamamariza kuba perezida wa Amerika kureka gukoresha indirimbo ze amwigana ngo yunguke amajwi.
Uyu Eminem yanditse ibaruwa nyuma y’icyumweru kirenga uyu rwiyemezamirimo wa biotech akoresheje indirimbo ‘Lose yourself’ mu kwiyamamaza muri IOWA.
Amushinja gukoresha ibihangano bye mu guhangana na bagenzi be bahanganiye umwanya wo kuzatangwa nk’umukandida uzahagararira ishyaka ry’Aba Republican.
Eminem yabisabye abinyujije mu ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge BMI mu ibaruwa yo ku ya 23 Kanama. Uyu mugabo wiyamwe arimo kugenda yigana Eminemu aho iyo ageze imbere y’imbaga ahita aririmba arapa indirimbo z’uyu muhanzi.
Umuvugizi wa Bwana Vivek Ramaswamy yavuze ko azubahiriza icyifuzo cya Eminem akareka kumwigana.Ntabwo yiyamye uyu mugabo gusa kuko ngo yiyamye ishyaka ryose muri rusange.
Ni mu gihe amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2024, aho abashaka guhatana mu mashyaka barimo yatangiye ibikorwa byo gushaka abazayahagararira ku bakandida baziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


