Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yasetse umuryango HRF (Human Rights Foundation) uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wanenze amasezerano y’ubufatanye bw’iki gihugu n’ikipe ya FC Bayern Munich ifite ibigwi bikomeye mu Budage no ku mugabane w’Uburayi.
Aya masezerano yatangajwe tariki ya 27 Kanama 2023 akubiyemo ingingo zitandukanye zirimo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru hagamijwe guteza imbere uyu mukino mu bakiri bato no guhugura abatoza n’abakinnyi.
Uyu muryango ufite icyicaro i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika wagaragaje ko ubabajwe n’aya masezerano kuko ngo u Rwanda ntirwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Uti: “HRF iranenga amasezerano y’ikipe ya mbere yo mu Budage FC Bayern Munich n’u Rwanda nk’urugero ruteye isoni kandi rusubiza inyuma iyi kipe yahaye icyubahiro cyayo ikindi gitugu gikomeye gishaka guhisha ihohotera ry’ubwicanyi gikoresheje siporo.”
Uyu muryango uravuga ko gahunda y’iyi kipe yo gushyigikira siporo mu bakiri bato n’ubukerarugendo mu Rwanda ari nziza, gusa ngo ubabajwe n’uko ifitanye iyi gahunda n’ubutegetsi “buhohotera bikomeye ikiremwamuntu” kandi “bushoza intambara mu baturanyi muri RDC.”
HRF yagaragaje ko yari yarashimye icyemezo Bayern Munich yafashe muri Kamena cyo kwanga kugirana na Qatar amasezerano y’ubucuruzi yanengwaga bikomeye. Iti: “Amasezerano ya Bayern Munich na Visit Rwanda arababaje kandi ni intambwe isubira inyuma.”
Makolo ashingiye ku itangazo ry’uyu muryango, yagaragaje ko agahinda kawo kagaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza. Ati: “Aka gahinda ka HRF kagaragaza ko nta gushidikanya u Rwanda ruri mu nzira nzira mu bufatanya bwa Visit Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo n’impano y’umupira w’amaguru w’abakiri bato; bizanira Abanyarwanda ubukire n’imibereho myiza. Turi gukora ishoramari n’Isi. Ingenzuzi irababaye. Birababaje. Twagiye!”
Uyu muryango ni umwe mu yibasiriye Leta y’u Rwanda, isaba ko irekura Rusesabagina Paul wari ufungiwe ibyaha by’iterabwoba, nyuma akaza gufungurwa hashingiwe ku mbabazi yahawe na Perezida Kagame.


