U Bwongereza buzanye indi mishinga mu Rwanda

Guverinoma y’u Bwongereza kuri uyu wa 31 Kanama 2023 yatangaje ko igiye gufungura indi mishinga mu Rwanda irimo uwo gufasha abakobwa kwiga, binyuze muri gahunda yitwa GIRL (Girls In Rwanda Learn).

Mu izina ry’u Bwongereza, aya masezerano arashyirwaho umukono na Minisitiri wabwo ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali guhera kuri uyu wa 31 Kanama.

Minisitiri Mitchell arasinya amasezerano y’imyaka 7 n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, agamije gufasha abakobwa bafite ibyago byo kuva mu mashuri, no gufasha abana bafite ubumuga.

Nk’uko Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair yabitangaje, Minisitiri Mitchell yamaze gufungura isomero ry’ikoranabuhanga, Digital Library, mu Rwanda, rigamije gufasha abashaka kwiga, kandi kurisomeramo bizaba ari ubuntu mu gihe cy’amezi 12.

Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko uyu muyobozi arasuzuma umusaruro ubufatanye bw’ibihugu byombi mu ishoramari buri gutanga i Kigali, aho asura uruganda rutunganya amazi.

Mitchell avuga ku bufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cyabo, yagize ati: “Ubufatanye bw’igihe kirekire bwa UK n’u Rwanda bushimangirwa n’ubufasha dutanga mu guca ubukene, kwigisha abana cyane cyane abakobwa no gutanga ubunararibonye bw’u Bwongereza mu gutanga serivisi kuri bose.”

Minisitiri Mitchell akigera mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Vincent Biruta. Mbere yo gutaha, azakirwa na Perezida Paul Kagame.

U Bwongereza busanzwe bufite undi mushinga mugari mu Rwanda wo kohereza abimukira babarirwa mu bihumbi, hashingiwe ku masezerano yasinywe muri Mata 2022. Gusa nturatangira gushyirwa mu bikorwa bitewe n’ibyemezo by’inkiko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *