Afurika y’Epfo: Umucamanza yasanze nta kiri muri dosiye isaba kohereza Kayishema i Arusha

Ibibazo bikomeje kwiyongera ku Munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Fulgence Kayishema, nyuma y’aho we n’umuryango we bamenyeshejwe ko bashobora no gutakaza kurindwa nk’impunzi muri Afurika y’Epfo, ariko ku kijyanye no kumwohereza Arusha kuburana ku byaha bya jenoside, umucamanza yasanze usibye impapuro zo kumuta muri yombi nta kintu kiri muri dosiye yashyikirijwe.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, mu Rukiko Rukuru rwa Cape y’Iburengerazuba, umuryango wa Kayishema washinjwe kubeshya ku myirondoro yabo ndetse n’uburyo baje kuba impunzi nk’uko umwe mu nshuti ze yabitangaje.

Bahawe igihe ntarengwa n’ishami rishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu kugira ngo basubize ibyo birego.

Iri shami nta byinshi ryahise ritangaza, ariko ikinyamakuru News24 cyabonye inyandiko zemeza ko koko umuryango wasabwe gusobanura urujijo ruri mu myirondoro yabo n’inkuru y’ubuhunzi bwabo.

Ubwo iyi dosiye yaherukaga mu rukiko, umwunganizi we yavuze ko Kayishema arimo gusaba ubuhungiro bundi bushya.

Yafatiwe bwa mbere muri Paarl ku itariki ya 24 Gicurasi mu gikorwa mpuzamahanga cyo gukurikirana abantu bakekwaho ibyaha cyahawe ingufu n’igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ya cyashyizweho na Amerika ku muntu watanga amakuru yatuma abantu batorotse ubutabera bashinjwa ibyaha by’intambara batabwa muri yombi.

Kayishema arashakishwa kugira ngo yoherezwe mu Rwego Mpuzamahanga rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) kugira ngo ruburanishe abashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rwavuze ko ashakishwa mu buryo bwihariye kugira ngo asubize ku byaha aregwa gukorera mu Rwanda birimo gutwika no gusenya Kiliziya ya Nyange yaguyemo abantu byibuze 2000 bari bahungiyemo muri jenoside.

Hari umupadiri wamaze kuburanishwa ku ruhare rwe muri aya makuba.

Ibirego bya mbere Kayishema ahanganye nabyo ubu bijyanye no kurenga ku itegeko rigenga abinjira n’abasohoka muri Afurika y’Epfo n’uburiganya.

Araregwa kuba yarabeshye igihe yasabaga ubuhungiro no gukoresha indangamuntu mpimbano mu gushaka akazi, mu ngendo, no kubonana n’abaganga.

Mu gihe yari afunzwe kubera ibyaha akekwaho muri iki gihugu, ku itariki ya 15 Kanama, yatawe muri yombi na none ku cyemezo mpuzamahanga ngo yoherezwe ku biro bya IRMCT i Arusha, muri Tanzaniya, kugira ngo aburanishwe ku byaha bya jenoside.

Iyi dosiye yumviswe mu Rukiko Rukuru rwa Cape y’Iburengerazuba ku wa Gatatu habura gato ngo umucamanza ayitere utwatsi. Kayishema ntabwo yari ahari.

Umucamanza Robert Henney yavuze ko usibye icyemezo cyo kumuta muri yombi, nta kindi kintu kiri muri dosiye, ndetse nta n’icyifuzo cya mbere gisaba kwimurirwa muri Tanzaniya, bityo, nta n’urubanza rwo gusubika.

Leta yavuze ko kumva iyi dosiye byari mu rwego rwo kuyimenyesha umwunganizi wa Kayishema witwa, David Simonsz, no gushyiraho igihe ntarengwa cyo gutanga impapuro zose zijyanye n’ubusabe bwo kohereza Kayishema muri Tanzaniya.

Umucamanza Henney, wari wasabwe kureba iyi dosiye abinyujije mu rukiko, yavuze ko usibye kuba inshingano zo kumuta muri yombi zarakozwe akagezwa mu rukiko mu masaha 48 atawe muri yombi, nta kindi yabonye.

Mu buryo bwa tekiniki, ngo mu gihe nta kindi uretse impapuro zo kumuta muri yombi muri dosiye, nta rubanza rwari ruhari kugira ngo Kayishema asubize, nk’uko umucamanza Henney yabibonye.

Ibi byateje ingaruka zo kutagira urubanza rusubikwa, no kutamenya uko abunganizi basaranganywa amafaranga yo kugaragara mu rukiko.

Umucamanza ati “Nkeneye ikintu gifatika kugira ngo iyi dosiye igume ku rutonde rw’urukiko. Iyo ataba muri gereza [kubera ikibazo cy’abinjira n’abasohoka n’uburiganya], yari kuba atashye.”

Uyu mucamanza icyo yabashije gukora nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ni ugutanga ikindi gihe cyo kumugezaho ibyo akeneye kugirango urubanza rukomeze.

Kayishema aracyafunzwe kubera dosiye y’uko yinjiye muri Afurika y’Epfo n’uburiganya. Ubusanzwe, ngo nta nubwo yemerewe kuhava nubwo yarekurwa by’agateganyo kuri dosiye yo koherezwa Arusha.

Umucamanza Henney yemeye kuba ahagaritse dosiye ijyanye no kumwohereza Arusha kugeza igihe izo nyandiko akeneye azaba yazishyikirijwe maze hagashyirwaho itariki y’urubanza.

Naho ku bijyanye n’ibyaha Kayishema akurikiranweho muri Afurika y’Epfo, biteganyijwe ko Kayishema azasubira mu rukiko ku itariki 27 Ukwakira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *