Mu ntangiro z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2023, nibwo inama y’Abaminisitiri yanzuye ko kuva taliki ya 1 Nzeri amasaha y’ahokorerwa ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwidagadura azahinduka.
Aya mabwiriza mashya arebana n’ibikorwa by’imyidagaduro,avuga ko mu minsi isanzwe ahakorerwa ubucuruzi bw’imyidagaduro hazajya hafunga ibikorwa byaho kuva saa saba (01:00) naho mu mpera z’icyumweru (Kuwa Gatandatu no ku Cyumweru) hagafungwa Saa munani(02:00).
Impamvu y’aya mabwiriza,ni uburyo bwo kurwanya urusaku.Itangaza rya RDB rivuga ko ibyumba bikorerwamo inama, hoteli, utubari, resitora, utubyiniro n’ahandi n’abo barebwa n’aya mabwiriza.
Icyakora hari abo iri tangazo ritareba, barimo Pharmacy,Inganda,Super Market n’ibigo by’itumanaho ariko ku mahoteli serivisi zigomba gukomeza gukora, imbere mu nzu zicumbikiramo abantu gusa.


