A.U yahagaritse Gabon mu muryango nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi

Kuri uyu wa Kane, itariki 31 Kanama, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahagaritse igihugu cya Gabon mu banyamuryango nyuma y’umunsi umwe abasirikari bahiritse Perezida Ali Bongo.

Iri hirikwa ry’ubutegetsi ryarangije ingoma y’umuryango wa Bongo umaze imyaka hafi mirongo itandatu ku butegetsi kandi rizana urundi rujijo mu karere kugarijwe n’ihirika ry’ubutegetsi rya hato na hato Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yise “Icyorezo kuri autocratie (aho umuntu umwe ari we uba wikubiye ububasha bwose)”.

Kimwe n’abandi basirikare bahiritse ubutegetsi muri kariya karere, abayobozi b’ingabo muri Gabon barashaka gushimangira ubutegetsi nubwo umuryango mpuzamahanga urimo kubyamagana nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Kuri uyu wa Mbere utaha, itariki 4 Nzeri 2023, biteganyijwe ko Gen. Brice Oligui Nguema, wayoboye ihirika ry’ubutegetsi akaba n’uwahoze ari umuyobozi w’umutwe ushinzwe kurinda perezida, agomba kurahirira kuba perezida.

Perezida Tinubu uyoboye umuryango wa ECOWAS yagize ati: “Ubwoba bwanjye bwemejwe muri Gabon ko kwiganana bizatangira gukora ikintu nk’iki kugeza bihagaritswe.”

Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kateye intambwe ya mbere ku wa Kane gahagarika Gabon mu bikorwa byose byako, no mu nzego z’umuryango kugeza igihe itegeko nshinga rizasibizwaho.

Umuryango w’ibihugu bya Afurika yo hagati, Gabon ibarizwamo, na wo wamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi mu itangazo ryawo uvuga ko wateguye inama y’abayobozi b’ibihugu biwugize kugira ngo barebe icyakorwa. Ntabwo watanze itariki.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *