Abaturage baturiye umupaka w’u Rwanda na Tanzaniya baracyifashisha uburyo bw’ubucuruzi bwo mu bihe byashize bwo guhererekanya ibicuruzwa, aho umwe aha undi icyo akeneye, mugenzi we akamwishyura amuha icyo nawe akeneye aho gukoresha amafaranga, icyo bita mu gifaransa ‘Commerce de troc’.
Isoko rya Kibare mu Murenge wa Ndego, mu karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, rikunze kugaragaramo abaturage ba Tanzaniya batuye mu turere twitaruye mu mashyamba, kandi bakomeje ubwo buryo bwo kugurana ibicuruzwa n’abaturanyi babo mu Rwanda.
Isoko rya Kibare rero ryahindutse isoko rigikomeza uburyo gakondo bwo kugurana ibicuruzwa udakoresheje amafaranga nk’uko iyi nkuru dukesha Rwanda News Agency ivuga.
Umwe mu baturage yagize ati: “Hano, turi kure y’ibiro by’ivunjisha hafi ya gasutamo. Turacyahitamo gukora uburyo bwo kugurana ibicuruzwa byacu nk’ibishyimbo, amasaka, ibigori, amabati, nibindi. Abayobozi baduhaye uburenganzira bwo gukomeza kugurana. Amafaranga ubwo ntashobora guteshwa agaciro muri ubu buryo. ”
Yongeraho ko kugurana n’ingendo bikorwa mu mutekano wuzuye uva mu gihugu ujya mu kindi. Kandi ko bidakenewe kujya kuvunjisha amafaranga yawe kure ari na ko uyatesha agaciro.


