Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birimo u Burundi, u Rwanda, Uganda na Tanzaniya byihoreye bishaka amasezerano yabyo nyuma y’uko Kenya ibisize inyuma mu biganiro by’ubucuruzi n’u Bwongereza.
Nyuma y’uko u Bwongereza buvuye mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (E.U) mu kiswe Brexit mu 2019, iki gihugu cyatangiye gushaka amasezerano y’ubucuruzi hanze y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Biravugwa ko igihugu cya Kenya cyafatiranye ibyo, kigatangira imishyikirano n’u Bwongereza ku masezerano mashya y’ubucuruzi ariko atarimo ibindi bihugu bya EAC.
Ibi byateje impagarara mu muryango mu gihe ibihugu bicuruza ku giciro bihuriyeho. Aya ni nayo masezerano byagiranye n’u Bwongereza mbere y’uko butandukana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Mu rwego rwo kwihimura ku masezerano y’ubucuruzi bwa Kenya n’u Bwongereza, abandi banyamuryango, barimo u Burundi, u Rwanda, Tanzaniya, na Uganda, bateguye inama yo kugira ngo baganire ku mishyikirano yabo n’u Bwongereza ubwabo.
Bitandukanye na Kenya ikeneye amasezerano y’ubucuruzi ya yo n’u Bwongereza, ibi bihugu bitatu byifuza ko uyu muryango wose ugirana amasezerano mashya y’ubucuruzi n’u Bwongereza, atari Kenya gusa.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Kenyans.co.ke ivuga, raporo zagaragaje ko u Bwongereza busa n’ubushaka mbere na mbere kugirana amasezerano yihariye na Kenya, hanyuma bukazashaka amasezerano y’ubucuruzi n’ibindi bihugu bigize uyu muryango hashingiwe ku masezerano y’ubucuruzi hagati ya EAC na EU yari asanzwe akurikizwa mbere ya Brexit.
Perezida William Ruto yasabye ko hakurwaho ibiciro by’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya EAC n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Ibiganiro n’u Bwongereza bivuguruza ibyo kubera ko amasezerano y’ubucuruzi aramutse anyuzemo, byaba bivuze ko Kenya itakohereza ibicuruzwa mu Bwongereza mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ku rundi ruhande, Perezida William Ruto aragenda yihuta kugira ngo amasezerano y’ubucuruzi y’u Bwongereza na Kenya akorwe mbere y’uko amasezerano yari asanzweho arangira mu Kuboza 2023.
Niba aya masezerano adashyizweho umukono mu mezi atatu ari imbere, ibicuruzwa byo muri Kenya bizashyirirwaho ibiciro byo gutumiza mu mahanga bizagenwa n’u Bwongereza kandi bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
U Bwongereza buza ku mwanya wa kane mu gutumiza ibicuruzwa byinshi muri Kenya nyuma ya Uganda, u Buholandi, Amerika, na Pakistan.
Umwuka mubi hagati ya Kenya n’ibihugu bigize EAC waje nyuma y’icyumweru kimwe Guverinoma ya Uganda yinubiye politiki y’ubucuruzi idakwiye iri gushyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bwa Ruto.
By’umwihariko, bagaragaje icyemezo cy’ubuyobozi cyo guhagarika amasezerano y’ubucuruzi yari asanzweho yo kwinjiza amata y’ifu yateje igihombo Uganda.


