captureeee-2.png

David Bayingana ahangayikishijwe n’uburyo basigaye basohorwa mu tubari

Nyuma y’iminsi micye amabwiriza agenga ahakorerwa ubucuruzi bujyanye n’imyidagaduro asohotse,abantu benshi bakomeje kutabivugaho rumwe hasabwa ko iki cyemezo cyakongera kunonosorwa kikavugururwa.

Kuva taliki ya mbere Nzeri 2023, nibwo aya mabwiriza yatangiye kubahirizwa nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Kanama ikanzura ko Utubari n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’imyidagaduro bizajya bifunga saa saba mu minsi y’imibyizi ndetse na saa munani mu mpera z’icyumweru (Weekend).

Mu bahangayikishijwe n’uyu mwanzuro rero harimo umunyamakuru David Bayingana wakaragaje ko bahagurutswa mu masaha ya Saa Saba.Ibi yabyanditse ku rukuta rwe rwa Twitter mu mpera z’icyumweru dusoje aho yagize ati”Uziko duhagurutswa Saa saba ngo dutahe nkahe batwubakiye,Sinarinziko ku myaka yanjye bantegeka gutaha .. Kuva nava aho navuye…..

RDB yatanze amabwiriza kuri iyi ngingo yo gutaha amasaha yagenwe, itangaza ko ari uburyo bwo gutuma abantu barushaho kugira ubuzima bwiza.Icyakora mu byemerewe gukora harimo nka Spermarket, Pharmacy n’inganda byemerewe gukora amasaha yose.
captureeee-2.png

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *