Perezida Kagame yunamiye Senateri Ntidendereza, amuvuga imyato

Perezida Paul Kagame yunamiye Senateri Ntidendereza William uheruka gupfa azize uburwayi.

Ku wa 30 Kanama ni bwo Ntidendereza wari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena yapfuye, mbere yo gushyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2023.

Perezida Paul Kagame mu butumwa bwe bwasomwe na Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith, yavuze ko yashenguwe n’inkuru y’urupfu rwa Senateri Ntidendereza.

Perezida Kagame kandi na Madamu we bihanganishije umuryango w’uriya musenateri, by’umwihariko abana n’umugore we. Banihanganishije kandi Abanyarwanda bifatanyije n’uriya muryango mu kababaro.

Bati: “Senateri Ntidendereza yakoreye igihugu cyacu mu nzego zitandukanye, kandi yakoranye inshingano ze ubwitange.”

Senateri Ntidendereza wapfuye afite imyaka 72 y’amavuko, yari amaze yinjiye muri Sena y’u Rwanda.

Ku wa 16 Nzeri 2019 ni bwo yari yatorewe kuba Umusenateri, nyuma yo kwinjirira ku itike yo guhagararira Umujyi wa Kigali.

Icyo gihe Ntidendereza yagize amajwi 60% y’abatoye bose hamwe 110 mu gihe abagombaga gutora bari 116.

Yatsinze abo bari bahatanye batatu barimo Butera John wari wagize amajwi 14.5%, Mutimura Zeno wari wagize 18% ndetse na Rwakayiro Mpabuka Ignace wari wagize 7.7%.

Ntidendereza wari ufite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Burezi ndetse n’Iyigantekerezo yari Impuguke mu Burezi akaba n’Inararibonye mu Miyoborere myiza, by’umwihariko mu Burere n’Umuco Nyarwanda.

Usibye kuba umusenateri, yanakoze imirimo itandukanye mu Rwanda aho kuva mu 1996 kugeza mu 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, naho kuva mu 2006 yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro mbere yo kwegura mu 2008.

Kuva mu 2009 kugeza mu 2012 yabaye Chairman wungirije w’Itorero ry’Igihugu, mu gihe mu 2012 kugeza mu 2018 yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Itorero ry’Igihugu, imirimo yavuyeho ajya kuba Umusenateri.

Bijyanye n’umwihariko yari afite mu burere n’Umuco Nyarwanda, Ntidendereza yagize uruhare rukomeye mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore haba mu Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Mu Nteko yabaye Umuyobozi w’Ihuriro rihuriwemo n’Abasenateri n’Abadepite bafite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ibikorwa biyiganishaho birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *