Perezida wa Madagascar yeguye nyuma yo kwemeza kandidatire ye mu matora ataha

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwemezwa ku mugaragaro ko ari umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu giherereye mu Nyanja y’u Buhinde ateganijwe ku itariki ya 9 Ugushyingo, nk’uko urukiko rw’itegeko nshinga rw’iki gihugu rubiteganya.

Itegekonshinga rya Madagascar risaba umukuru w’igihugu uri ku butegetsi ushaka kongera guhatanira umwanya wa perezida kubanza kwegurank’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Ku wa Gatandatu, Rajoelina yoherereje urukiko ibaruwa isezera ku mirimo ye nyuma yo kwemeza kandidatire ye mu matora, nk’uko Urukiko Rukuru rw’Itegeko Nshinga rwabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Perezida wa sena ngo niwe ugomba gufata ububasha bwa perezida igihe umukuru w’igihugu yeguye ariko urukiko ruvuga ko umuyobozi wa sena, Herimanana Razafimahefa, yanze gufata ubutegetsi.

Urukiko rwavuze rugaruka kuri Razafimahefa ruti: “Kubera impamvu ze ku giti cye, ntazashobora gukora neza inshingano ibiro by’umukuru w’igihugu bisaba.”

Ahubwo, urukiko rwavuze ko ubu ububasha bwa perezida buzafatwa na guverinoma hamwe na minisitiri w’intebe nk’umuyobozi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *