Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta wungirije, Munyanturire Jean Claude, arabaza ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, n’izindi nzego zikorana na cyo icyo imari gishora mu bigo (companies) by’ibinyamahanga imarira Abanyarwanda.
Ni ikibazo yabajije ubwo abayobozi bitabaga komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, kuri uyu wa 11 Nzeri 2023.
Reba videwo yose ya RDB imbere ya PAC
Hon. Murara Jean Damascène uri mu bagize PAC ni we wabanje kwibaza ku ishoramari rikorwa n’ikigo RIF Ltd cya Leta y’u Rwanda, ati: “Ibibazo biri mu ishoramari rikorwa na RIF. Ubundi hari imigabane mike y’imishinga yanditse ikorera mu Rwanda, ku buryo hashorwa hagati ya 30 na 40%. Naho 60% na 70% bigashorwa mu mishinga itanditse ndetse itanakorera mu Rwanda. Ubugenzuzi bwasanze nta cyizere gihari cy’uko companies zanditse cyangwa zikorera mu Rwanda zitabyitaho kugira ngo bigirire akamaro Abanyarwanda.”
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, ashingiye ku bibazo Murara yari amaze kugaragaza, yabajije RDB inyungu gushora imari mu bigo byinshi by’ibinyamahanga bimarira abatuye u Rwanda. Ati: “Inyungu se bifitiye abaturage ni iyihe?”
Munyanturire na we yavuze ko ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta na bwo bwibaza iki kibazo. Ati: “Icyo kibazo mwabajije natwe twaracyibajije. Twebwe internally tuvuga tuti ‘Amafaranga azashorwa mu gihugu kuri companies zo mu gihugu, zaba ari inyarwanda cyangwa inyamahanga ziri registered mu Rwanda, imigabane itagera no kuri 40%, kuko amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na ADB [banki nyafurika itsura amajyambere] ateganya ko ari hagati ya 30 na 40%, ese aya mafaranga ashorwa muri companies z’inyamahanga, inyungu Abanyarwanda bazabonamo ni iyihe?”
Umugenzuzi Mukuru w’imari wungirije yakomeje asobanura uburyo gushora amafaranga mu bigo bikorera mu Rwanda ari byo byafasha abaturage. Ati: “Kuko urebye iyo amafaranga ashowe muri company ikorera mu Rwanda, hari inyungu nyinshi iyo company ikoresha Abanyarwanda, itanga imisoro, n’aho ikorera, ni inzu yo mu Rwanda, yaba ikodeshwa cyangwa infrastructure iri aho ngaho, ndetse hakaba no gutraininga Abanyarwanda, cyane cyane ku bijyanye n’ikoranabuhanga.”
Munyanturire yagaragaje ko kuba amafaranga 60% ashorwa mu bigo by’amahanga, bidakorera mu Rwanda, bitagaragaza inyungu ku Banyarwanda mu buryo butaziguye. Ati: “Noneho wabona cya gice gisigaye, 60% ashorwa muri companies z’inyamahanga, ukareba inyungu, ukabona mu buryo buri direct cyangwa strategic, mu by’ukuri ntabwo zigaragara.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa imishinga na gahunda za Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Ndayisenga Jean Bosco, yasubije PAC n’ubugenzuzi bukuru bw’imari ko n’ubwo inyungu zitaziguye ku Banyarwanda zitagaragara muri iri shoramari, ibi bigo by’ibinyamahanga biba byitezweho kuzana mu Rwanda imishinga yazabateza imbere.
Ndayisenga yagize ati: “Navuga ko [ADB] ari ikigega nyafurika, kugira ngo u Rwanda rucyemererwe ni uko rwemeye ko ruzuzuza izo conditions uko ari 3, bya bice bitatu twavugaga, ku gice cy’u Rwanda, icyo muri East Africa no muri Africa muri rusange. Uyu mushinga urahura n’ibintu bitatu mu Rwanda byagiyeho, murabona dushyiraho Kigali Innovation City, hariho université igomba gutraining abantu bazakora kuri ICT na innovation club, tukagiramo nka High Tech companies zizaza muri kiriya cyanya, hakazamo noneho no kubaka financial center.”
Yakomeje agira ati: “Turavuga ko u Rwanda muri vision, turebye muri NST1 na Vision 2025 ni ugushaka ko u Rwanda ruba igicumbi cya serivisi z’imari ndetse n’icyikoranabuhanga. Aha rero biraza guhura kubera ko izi companies aya mafaranga ajyamo ariko na none zikangurirwa kuza muri bino byanya kugira ngo bizagirire n’Abanyarwanda akamaro. Ariko tutaragera ku cyo gutanga imirimo by’umwihariko, nibaza ko muza kubona ko companies zo mu Rwanda ziyongereye, zikava kuri 2, zikagera kuri 4 zabonye ayo mafaranga.”
Ubugenzuzi bukuru bw’imari bugaragaza ko RDB na yo yabonye ko iri shoramari ririmo ikibazo, isaba ADF cyangwa ‘AfDB’ ubushobozi ngo yongere umugabane w’ibigo bikorera mu Rwanda, gusa ngo kugeza ubu ntabwo ubu busabe burasubizwa.



