Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kwimura bamwe mu basirikare bazo bari mu birindiro biri mu murwa mukuru wa Repubulika ya Niger, Niamey, bimurirwa mu karere ka Agadez nk’uko byatangajwe na Pentagon.
Kwimura abasirikare bije mu gihe Burkina Faso, umuturanyi wo mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Niger akaba n’umwe mu bashyigikiye byimazeyo abahiritse ubutegetsi, yohereza imitwe y’ingabo zayo muri iki gihugu, bigaragara ko ari ukwitegura igisubizo cya gisirikare cy’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) uteganya gusubizaho ubutegetsi bwa Bazoum.
Washington ifite abasirikari bagera ku 1100 muri Niger, ariko ishami ry’ingabo rivuga ko ahanini bagumye ku birindiro mu gihe bagabanyije ibikorwa nk’amahugurwa ahuriweho nyuma y’ihirika ry’ubutegetsi muri Nyakanga nk’uko tubikesha defenceweb.co.za.
Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Pentagon ushinzwe itangazamakuru, Sabrina Singh, yabwiye abanyamakuru ko Amerika “iri kwimura bamwe mu bakozi bacu ndetse na bimwe mu bikoresho bivanwa ku birindiro bya Air Base 101 i Niamey byimurirwa muri Air Base 201 muri Agadez”.
Ati: “Nta terabwoba ritaziguye rihari ku bakozi ba Amerika cyangwa ihohoterwa “, asobanura ko iki cyemezo ari “ingamba zo kwirinda”. Singh yavuze ko “itsinda rito” ry’abakozi bazaguma kuri Air Base 101 nyuma yo kwimuka, ubu bikaba bikomeje. Yavuze kandi ko “bamwe mu bakozi badakenewe ndetse naba rwiyemezamirimo” bamaze kuva mu gihugu mbere.
Nigeria yabaye ishingiro ry’ibikorwa by’Abanyamerika ndetse n’Abafaransa mu kurwanya abajihadiste, kandi ko ingabo za Amerika zongeye kwimurwa nyuma y’uko minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa ivuze ko Paris iri kugirana ibiganiro na Niger ku bijyanye no kuvana ingabo zayo zihari.


