fg-2.jpg

Mexique: Abadepite beretswe ibisigazwa bya Aliens ubwo humvwaga ubuhamya kuri ibi biremwa

Abadepite bo muri Mexique bumvise ubuhamya buvuga ko “tutari twenyine (ikiremwamuntu)” mu isanzure kandi babonye ibisigazwa bivugwa ko atari iby’ibiremwamuntu muri dosiye idasanzwe yaranze iperereza rya mbere ry’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo kuri UFOs (Ibintu byagaragaye mu kirere bitazwi).

Mu kumva ubuhamya kuri uyu wa Kabiri ushize kuri ibi bintu bidasanzwe bitazwi byagiye bigaragara bise na none ‘Unidentified Anomalous Phenomena (UAP), abanyapolitike beretswe ibisigazwa bibiri umunyamakuru wo muri Mexique ndetse n’umuntu umaze igihe kinini akurikirana ibyo bintu biguruka bitazwi (UFO) witwa Jaime Maussan bavuga ko ari imirambo y’ibivejuru cyangwa ‘Extraterrestrials’ abandi bita Aliens.

fg-2.jpg

Maussan yavuze ko ibi bisigazwa nta sano bifitanye n’ubuzima ubwo ari bwo bwose bwo ku Isi.

“Imibiri” y’igihagararo gito cyane ibiri, yerekanwe, ifite intoki eshatu kuri buri kuboko n’umutwe munini muremure. Maussan yavuze ko ibi bisigazwa byakuwe muri Peru hafi y’imirongo ya kera ya Nazca mu 2017. Yavuze ko izo aliens zari zifite imyaka igera ku 1.000, nyuma yo gusesengurwa binyuze mu buryo bwa carbon dating process na kaminuza ya Mexico’s National Autonomous University (UNAM).

bcvtfxkgbjjjrpmtaqjmfarzn4.jpg

Ubuvumbuzi nk’ubu bwakozwe ahashize byagaragaje ko ari ibisigazwa by’abana b’ibivejuru.
Maussan yavuze ko ari ubwa mbere ibimenyetso nk’ibyo byagaragazwa nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ivuga.

Maussan ati: “Ndatekereza ko hari ibigaragaza neza ko dufite ikibazo cy’ibiremwa bitari abantu bidafite aho bihuriye n’andi moko yo ku Isi kandi ko bishoboka ko ikigo cya siyansi icyo ari cyo cyose gishobora kubikoraho iperereza”.

Yongeyeho ati: “Ntabwo turi twenyine.”

Jose de Jesus Zalce Benitez, umuyobozi w’ikigo cy’ubumenyi bw’ubuzima cy’igisirikare cyo mu mu mazi cya Mexique, yavuze ko ibyo bisigazwa byacishijwe mu cyuma, hagakoreshwa ikoranabuhanga rya 3-D mu kongera kubaka imiterere yabyo bitarangirika ndetse bigakorerwa ibizamini bya DNA.

Arangije ati: “Nshobora kwemeza ko iyi mibiri ntaho ihuriye n’abantu”.

fctdhu6v3firtocvmffgfm2r6u.jpg

Kuri uyu wa Kane, UNAM yongeye gushyira ahagaragara itangazo ryasohotse bwa mbere mu 2017, rivuga ko imirimo yakozwe na Laboratwari yayo izwi nka National Laboratory of Mass Spectrometry with Accelerators (LEMA) yari igamije gusa kumenya imyaka y’ibi biremwa.

Iri tangazo rigira riti: “Mu buryo bwose ntidushobora gufata umwanzuro ku nkomoko y’izo samples .”

Abadepite kandi bumvise uwahoze ari umupilote w’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, Ryan Graves, wagize uruhare mu kumva iki kibazo cy’ibivejuru mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku byamubayeho ku giti cye ndetse n’ukuntu abantu bakomeje kugaragaza kutizera ko batari bonyine mu isanzure hashobora kuba hari ibindi biremwa kandi bifite ubwenge.

Umudepite, Sergio Gutierrez, ukomoka mu ishyaka rya Morena riri ku butegetsi rya Perezida Andres Manuel Lopez Obrador, yavuze ko yizeye ko kumva iki kibazo ari ibya mbere bizakurikirwa n’ukundi gutandukanye muri Mexique.

Gutierrez ati: “Twasigaye dufite ibitekerezo, dufite impungenge n’inzira yo gukomeza kuvuga kuri ibi.”

Muri iyi myaka ishize, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na yo yagiye yumva ubuhamya nk’ubu kuri ibi biremwa bivugwa ko byagiye bisura Isi mu bihe bitandukanye ndetse ikanashinjwa gukorana nabyo ariko ikabigira ibanga.

15882115_ufo-space-shift-floating-in-the-sky-copy.jpg

Iyi nkuru ivuga ko Pentagon iri gukora iperereza ryimbitse ku buhamya bwagiye butangwa n’abapilote b’indege za gisirikare bagiye bahura mu kirere n’ibintu biguruka batasobanukiwe (UFOs)kandi bakabona bikoze mu ikoranabuhanga ritari iryo ku Isi, mu gihe itsinda ryigenga rya NASA ryiga kuri UFOs ari ryo rya mbere ry’ubu bwoko ry’iki kigo cy’ubumenyi bw’isanzure.

Kuri uyu wa Kane, biteganyijwe ko NASA iza kuganira ku byavuye mu bushakashatsi bwayo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *