FDA yasabwe guhagurukira abacuruza imiti ivura ‘indwara zananiranye’

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa (FDA) cyasabwe guhagurukira abacuruza imiti bita ko ivura indwara zananiranye mu masoko atandukanye.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, PAC, kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 yagaragarije iki kigo ko hari imiti itemewe ikomeje gucuruzwa mu masoko atandukanye, bityo ko ikwiye gukora ubukangurambaga buyihagarika.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, nyuma yo kureba muri raporo Umugenzuzi Mukuru w’imari n’imitungo by’igihugu yo mu mwaka w’2022/2023, yabajije FDA ati: “Iriya miti ivura indwara zose zananiranye? Iyo muyisuzumye musanga abantu bayikoresha nta kibazo?”

Umuyobozi Mukuru wa FDA, Prof. Emile Bienvenu, yagize ati : « Awareness hari igihe ijyana na enforcement. Nk’ubu dukorana n’inzego z’ibanze, buri karere gafite uwo twita Imboni. Muri FDA hari umukozi ushinzwe akarere ku buryo agomba gukurikirana akamenya ibiberamo ndetse akanatanga n’amakuru kuri serivisi dutanga.”

Prof. Bienvenu yakomeje avuga ati: “Ikindi ni uko dusanzwe dukoranye neza na National Police. Hari ibyo turi kuganira kugira ngo imikoranire irusheho gutera imbere muri izi za operations kuko ziba zikuriwe na Polisi na RIB. Uko ndetse twarwanya n’iki kibazo cy’abantu bamamaza imiti ku muhanda cyangwa ku maradiyo. Iyo bigeze ku maradiyo ho, hazamo urundi rwego ruregulatinga amaradiyo.”

Umuyobozi Mukuru wa FDA yavuze ko bidakwiye ko abantu bakomeza gucuruza imiti nk’iyi, gusa ngo iki kigo kiri gukorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo ubu bucuruzi buhagarikwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *