Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi burizeza ko bukemura byihuse ikibazo cy’inzara cyugarije bamwe mu batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano, bimuwe n’ubuhinzi bw’icyayi.
Abatuye muri uyu mudugudu baganirije radiyo Ijwi rya Amerika batangaje ko bisa n’aho ntacyo bibamariye kuba baratujwe mu nzu nziza ariko ntibagire ubutaka bwo guhinga, kuko ngo inzara ntiboroheye.
Bosenibo Sylvere ufite imyaka 75 y’amavuko yatangaje ati: “Uwaguha inzu, utari buyigurishe, yonyine yakumarira iki nta kintu kirimo, nta kiribwa? Twebwe umuco wa Kinyarwanda ntabwo tugenewe gusaba. Urumva uri umunyamakuru ugasanga abantu bicaye gutya, batagira ikibatunga, ubona wabamarira iki?”
Hari umukecuru ubaza ati: “Se ko nakuraga umwumbati munsi y’urugo, ngaca agatoki ngaha abana, ubu aho nicaye aha ndabaha iki? Noneho no mu cyayi tujyayo, tugakora kugeza saa cyenda ngo ni 350! Reba nawe gukora, baguhe kuri iri buye, wirirwe uryashisha ya suka y’amenyo, nibarangiza saa kumi ngo ni 350.”
Ikibazo cy’ubukene muri uyu mudugudu Perezida Paul Kagame yarakibonye tariki ya 28 Kanama 2022, ubwo yasuraga uruganda rw’icyayi rwa Rugabano. Icyo gihe yagize ati: “Hari aho nanyuze mu nzira nza, hari umudugudu wubatswe kandi umeze neza, mpanyuze nabonye abantu bari muri uwo mudugudu, ijisho ryambwiye ko hari ikintu kibuze. Ukuntu nabonye bameze ntabwo ari ko bakwiriye kuba bameze, nabonye hagaragaramo ubukene.”
Perezida Kagame icyo gihe yasabye inzego kugeza kuri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gukemura iki kibazo, azisezeranya ko azasubira kureba niba imibereho y’abatuye muri uyu mudugudu yarahindutse.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yatangarije iyi radiyo dukesha aya makuru ko gahunda yo guha abatuye muri uyu mudugudu ubutaka bwo guhinga iteganyijwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Ati: “Tuzafata abantu badafite ubutaka, tubagabanye kandi tuzabagabanya ku buryo bungana. Tuzahera ku bababaye kurenza abandi kuko nta muntu twavuga ko tuzasumbisha undi. Ntabwo ikibazo cy’ubutaka bakeneye kirakemuka nk’uko tubyifuza.”
Abatuye muri uyu mudugudu barataka inzara mu gihe ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, by’umwihariko iby’ibiribwa, gikomeje gufata intera hirya no hino mu gihugu. Kiba ingorabahizi kurushaho ku badafite ubutaka bwo guhinga.


