Paris: Perezida Macron yatunguye abitabiriye inama yiga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yitabiriye nk’umushyitsi utunguranye inama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibera i Paris yateguwe n’umushakashatsi Vincent Duclert.

Ngo yari surprise y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Nzeri 2013 ubwo Perezida Macron yinjiraga mu cyumba cyabereye muri iyi ma ayahawe insanganyamatsiko igira iti “Savoirs, sources et ressources sur le génocide perpétré contre les Tutsi” igamije kumenya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Wari umwanya wo gushimira umuhanga mu mateka, Vincent Duclert, nyuma ya raporo ye ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda, wateguye muri iki cyumweru igice cya kabiri cy’inama mpuzamahanga nk’iyi yatangiriye umwaka ushize ( tariki 11-19 Nzeri 2022) i Kigali.

Ibi biganiro bimaze iminsi bibera i Paris mu Bufaransa byitabiriwe n’imiryango itandukanye igamije kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. Biri kuba bikurikiye ibyabereye mu Rwanda muri Nzeri umwaka ushize.

Ni nyuma kandi y’uko Raporo y’Abashakashatsi mu mateka ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yitiriwe iya Komisiyo Duclert igaragaje ko iki gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

Iyi raporo ikimara kujya hanze, abanyapolitiki n’abashakashatsi b’Abafaransa, basabye ko hakomeza icukumbura kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no ku ruhare rw’u Bufaransa hamwe n’itegurwa ryayo ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo n’ingaruka yagize.

Itsinda ry’ubushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda na Kaminuza ya à‰RE-France y’i Paris bari bashinzwe iki kiganiro cyatangiye ku wa Mbere itariki 11 Nzeri kibera muri amphitheater ya Louis-Liard i Sorbonne, kiza kurangirira kuri uyu wa Kane, itariki ya 14 Nzeri kuri Ecole Normale ya rue d’Ulm , nyuma y’ishuri ryisumbuye rya Louis-le-Grand nk’uko tubikesha Afrikarabia.

Haganiriwe ku bunararibonye bubiri bw’amashuri abiri yisumbuye y’Abafaransa: Ubusitani bw’Urwibutso rwa Jenoside rw’ishuri ryisumbuye rya Marseilleveyre, (Daniel Micolon, Claire Moriconi, Fabienne Pamart); urugendo rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ya Maulnier i Nice ku rwibutso rw’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja witabiriye iyi nama, yashimye imyanzuro ya Raporo ya Duclert yatumye ibihugu byombi bibasha kuvugurura umubano mu nzego zitandukanye nyuma y’uko igaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye muri Jenoside.

Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yavuze ko ibi biganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’amateka, ahagaragajwe ko hakwiriye gukorwa ubushakashatsi bugamije gukomeza kwerekana ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko ibi biganiro kandi byagarutse ku bibazo birebana n’ubutabera muri rusange, ariko by’umwihariko ku bibazo bihangayikishije abarokotse Jenoside by’abayikoze bakigaragara mu bihugu birimo u Bufaransa cyangwa se ahandi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *