EU yemereye Mozambique ibikoresho byo kuyifasha gutsinsura ibyihebe

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi watangaje ko uteganya guha Mozambique inkunga y’ibikoresho, mu rwego rwo kuyifasha kurwanya iterabwoba.

Byatangajwe n’umunya-Portugal commodore Rogério Brito uheruka gusoza inshingano ze nk’umuyobozi w’Ingabo za Portugal zagiye guha imyitozo iza Mozambique zo mu mutwe ushinzwe gutabara aho rukomeye watangiye gukora mu cyumweru gishize.

Ni imyitozo yatanzwe biciye mu itsinda ry’u Burayi rishinzwe iby’imyitozo ya gisirikare (EUTM).

Muri Mozambique hasanzwe ingabo zirimo iz’u Rwanda ndetse n’iz’umuryango wa SADC zagiye gufasha iza kiriya gihugu kurwanya iterabwoba.

Igisirikare cya Mozambique kuvuga ko izi ngabo zaciye intege ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado kuva muri 2017, nyuma yo kwivugana abahoze ari abayobozi babyo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *