Umutwe wa M23 urashinja Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kuyigabaho ibitero kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Ukwakira, mu gihe ku rundi ruhande leta na yo ishinja M23 kuba ari yo yarenze ku mabwiriza yo guhagarika intambara ikabagabaho ibitero.
Kuri iki Cyumweru mu ma saa cyenda nibwo Umuyobozi wa M23 ndetse n’umuvugizi wa yo, batangaje kuri twitter ko ingabo za FARDC zagabye ibitero mu duce twa Kirolwire,Kibarizo, Busumba et Kirumbu.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa yanditse ati ” Dutanzeho umugabo abanyagihugu n’umuryango mpuzamahanga by’umwihariko ibihugu bigize EAC kugirango guverinoma yirengere ingaruka zose z’iyi ntambara igamije kuburizamo amatora,”
Mu itangazo ryayo yashyize ahagaragara nyuma y’imirwano ikaze, M23 yavuze ko mu guhisha gutsindwa kwayo, Guverinoma ya Kinshasa yagize M23 nyirabayazana. Ivuga ko icyiteguye gukemura amakimbirane mu mahoro ariko izakomeza kwirwanaho, kurinda abaturage b’abasivili n’ibyabo mu bice igenzura.

Ku ruhande rwayo, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na yo yahise isohora itangazo yamagana ibyatangajwe n’abayobozi ba M23 iyishinja kuba ari ayo yatangije imirwano.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa guverineri, Col. Guillaume Ndjike, rivuga ko FARDC ikomeje kubahiriza ihagarikwa ry’imirwano ari ko yubaha ibyemezo by’abakuru b’ibihugu byo mu karere byafatiwe mu nama za Luanda na Nairobi.
Yavuze ko “ibyatangajwe n'”umwanzi” kuri iki Cyumweru binyuze mu muvugizi bigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, nta kindi usibye urwitwazo rwo gusobanura kongera kwigarurira kwayo ibirindiro yari yaravuyemo mu rwego rwo guhagarika imirwano kugirango bahume amaso umuryango mpuzamahanga,”

Yavuze ko FARDC nta birindiro na bimwe bya M23 yateye muri teritwari ya Masisi no mu nkengero za Kilolirwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Ukwakira 2023.
Mu gusoza itangazo, Col. Ndjike yavuze ko FARDC ku rundi ruhande na yo imenyesha umuryango mpuzamahanga n’abanyagihugu ko mu gihe ibirindiro byayo byaterwa yiteguye kandi yiyemeje guhangana n’icyaba cyose.


