Hongeye gututumba umwuka mubi hagati ya Cindy na Sheebah

Nyuma y’iminsi mike Sheebaha na Cindy bahataniye urugamba rwo gushaka kumenya ninde mwamikazi w’umuziki muri Uganda, kuri ubu ishyamba siryeru hagati y’aba bombi.

Sheebah Karungi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhatana, yashimiye Cindy kuba yaritabiriye kandi agashyira ingufu muri icyo gikorwa kuko ngo hari itafari byongeye ku muziki w’abagande.

Nyuma rero icyakurikiyeho n’uko benshi bari biteze ko Cindy nawe azasubiza ashimira Sheebah kuba yemeye iryo hatana. Icyakora,Cindy usanzwe ari na Perezida w’ishyirahamwe ry’abacuranzi ba Uganda (UMA),yemeza ko nta mpamvu yo gushimira Sheebah Karungi kuko atari itegeko.

Cindy yagize ati: “Sheebah yanshimiye ku mbuga ze bwite, ni byiza, ariko nta nshingano mfite yo kubikora. Sheebah ntabwo yantumiye ku ruhare rwe muri ririya hatana kuko kaminuza ya Victoria ni yo yatanze urubuga, ntabwo ari we . ”

Muri uru rugamba baherutse gukora, aba bombi bahanganiye ku rubyiniro ariko rubura gica kuko byagaragaye ko baguye miswi ndetse byanzurwa ko rwimurirwa ikindi gihe ari nabwo uzatsinda undi aribwo azashyikirizwa igihembo cye nyamukuru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *