U Rwanda ruritegura gushyira ahagaragara gahunda y’isoko rya karubone

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga (MINAFFET) n’Ikigo cy’ubutwererane cya Singapore (SCE) mu mpera z’ukwezi gushize byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) yo kuvugurura no kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu.

Amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono mu izina rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda na Jean de Dieu Uwihanganye, Uhagarariye u Rwanda muri Singapore, na Wy Mun Kong, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubutwererane cya Singapore, nk’uko byatangajwe na MINAFFET.

Aya masezerano azatuma ibihugu byombi bifatanya mu nzego z’ingenzi nko mu ikoranabuhanga n’itumanaho (ICT) ibijyanye n’umutekano wo kuri interineti, iterambere rirambye n’imihindagurikire y’ikirere, ibijyanye na ‘carbon trading’, gukora igishushanyo mbonera cy’imijyi y’u Rwanda, gutunganya ibyanya by’inganda, ubujyanama bwa tekinike mu bikorwa remezo n’iterambere ry’ubwikorezi, no kongerera ubushobozi no guteza imbere ubushobozi bw’abantu.

Ubucuruzi bwa karubone cyangwa “carbon trading” ni ukugura no kugurisha credits zemerera isosiyete cyangwa ikindi kigo gusohora urugero runaka rwa karuboni cyangwa indi myuka izamura ubushyuhe bw’Isi.

Ku bijyanye n’ubucuruzi bwa karubone – bikaba ari ibintu bishya – u Rwanda rugiye kuzashyira ahagaragara gahunda y’isoko rya karubone mu nama ya 28 y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe igomba kuba kuva ku itariki ya 30 Ugushyingo kugezaku ya 12 Ukuboza, muri Expo City Dubai, mu gihe iki gihugu gishaka kubyaza umusaruro ubushobozi bw’ubukungu bugaragara mu isoko rya karubone.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) rivuga ko amasosiyete cyangwa abantu ku giti cyabo bashobora gukoresha amasoko ya karubone kugira ngo bishyure ibyuka bihumanya ikirere bagura credits za karubone mu bigo bikuraho cyangwa bigabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *