Umwe mu baturage uvuga ko abiyise abatalibani babarembeje

Burera:Impuruza ku baturage barembejwe n’ Abatalibani batema abashinzwe umutekano

Hakomeje gutanga impuruza ku batuye mu murenge wa Rugengabare mu karere ka Burera,nyuma y’aho abiyita Abatalibani ngo bigabiza abashinzwe umutekano bakabakubita abandi bakanabatema kugirango babone uko birara mu birombe by’amabuye y’agaciro.

Ni agatsiko k’insoresore ziba muri aka gace aho zigabiza ibyo birombe zikiba amabuye, gusa ikindi kibabaje n’uko zinasanga abashinzwe umutekano zikabagabaho ibitero zikoresheje intwaro gakondo ziba zitwaje.

Amakuru dukesha Isango star avuga ko umwe mu baturage yavuze ko izi nsoresore ziba zifite intwaro gakondo zigatemana. Ati “Abataribani barahari baratemana, basanga aho abashinzwe umutekano baryamye bakabatema kugirango bacukure amabuye y’agaciro”.

Undi nawe avuga ko aba biyita abataribani biba aya mabuye nyamara ariyo afatiye runini abaturiye ibyo birombe bitewe n’uko ariho bakura amikoro abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.Ati “Abataribani bajya gutera abashinzwe umutekano ugasanga bitwaje intwaro gakondo bakabatema kandi ayo mabuye ava muri icyo kirombe usanga nkatwe duturiye isantere haricyo kitugiriraho akamaro ariko iyo abo bataribani bagiye kuyiba usanga nkatwe abaturage hari icyo tuba duhombye”.

SP Jean Bosco Mwiseneza,umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ishami ry’intara y’Amajyaruguru, yaburiye abakora ibi bikorwa by’urugomo kubihagarika bitaba ibyo inzego z’umutekano ntizisinziriye zizajya zibakurikirana.

Ati “Ntabwo Polisi yakwemera ko habaho ubujura nk’ubu kandi bukora urugomo bugahohotera abashinzwe umutekano aho bari, ntabwo bizabahira turabagira inama yo kubivamo kuko hari abafashwe bashyikirijwe ubushinjacyaha RIB bari gukurikiranwa, n’undi uwo ariwe wese uzagerageza kubyishoramo tuzamufata”.

Uyu murenge wa Rugengabare usanzwe ubarizwamo ibirombe bitandukanye by’amabuye y’agaciro aho usanga ingeri zitandukanye zihakura ubushobozi bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo nk’amafaranga y’inshuri n’ibindi.

Umwe mu baturage uvuga ko abiyise abatalibani babarembeje
Umwe mu baturage uvuga ko abiyise abatalibani babarembeje

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *