Kuri iki Cyumweru, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zafashe ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali nyuma y’imirwano yabereye mu majyaruguru y’igihugu.
Iki kigo cya gisirikare ni icya kane cyafashwe mu bitero byinshi by’urugamba rw’inyeshyamba zo mu mutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), rwatangiye kuva muri Kanama nyuma yo kuhava k’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye bwafashaga mu kubungabunga amahoro.
Ku Cyumweru, umuvugizi wa CMA, Mohamed Elmaouloud Ramadane, yatangarije Reuters ko bigaruriye ikigo cya gisirikare cya Bamba mu karere ka Gao. Nta yandi makuru yatanze.
Ingabo za Mali zavuze mu butumwa zanyujije kuri twitter ko “imirwano ikaze yo kurwanya iterabwoba ikomeje kubera mu gace ka Bamba”, yongeraho ko amakuru arambuye aza gutangwa.
Igitero cya CMA kuri Bamba, nyuma y’ibyagabwe ku birindiro bya gisirikare i Lere, Dioura na Bourem mu byumweru bishize byerekana ko imirwano ikaze mu gihe impande zombi zishaka kugenzura akarere kari mu butayu rwagati no mu majyaruguru y’igihugu cya Afurika y’iburengerazuba, nyuma y’uko ingabo za Loni zihavuye.
Aba Tuaregs bamaze igihe binubira guverinoma bashinja kubirengagiza kandi bashaka ubwigenge bw’akarere k’ubutayu bita Azawad.
Kuri uyu wa gatandatu ushize, izi nyeshyamba zari zatangaje ko zivuganye abasirikare ba Mali bagera kuri 98 mu gitero zagabye ku kigo cya gisirikare mu karere ka Mopti


