RDC irashinja u Rwanda kudashaka ko ikibazo cy’impunzi gikemuka

Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo buravuga ko ubw’u Rwanda budashaka gutanga umusanzu wabwo mu gukemura ikibazo cy’impunzi, zaba iz’Abanyekongo ndetse n’iz’Abanyarwanda.

Ibi yabibwiye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano tariki ya 28 Nzeri 2023 ubwo kagezwagaho raporo y’Umunyamabanga Mukuru ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati: “Ikibazo cy’impunzi zituruka mu Rwanda n’impunzi z’Abanyekongo zituruka ziri mu Rwanda. Twahamagara Komiseri Mukuru wa UN ushinzwe impunzi, yababwira ko muri Gicurasi twagiranye inama n’intumwa z’u Rwanda, iza Congo zayobowe nanjye ubwanjye.”

Lutundula yasobanuye ko iyi nama ya mbere yabereye i Geneva mu Busuwisi, iya kabiri ibera i Nairobi muri Kenya, gusa iyagombaga kubera i Goma muri RDC ngo intumwa z’u Rwanda zanze kuyitabira, akabishingiraho agaragaza ko zabitewe n’ubushake buke bwo gukemura iki kibazo.

Yagize ati: “Hashize ibyumweru bibiri, inama yakomereje i Nairobi nk’uko twari twabyumvikanye i Geneva. Yagenze neza. Twari twemeje ko inama izakomereza i Goma. Intumwa z’u Rwanda zanze kuza. Ntabwo nzi niba Ambasaderi [w’u Rwanda] yabihakana.”

Kuva umubano w’u Rwanda na RDC wazamba mu mwaka ushize, ibihugu byombi bigaragaza impungenge z’umutekano w’ababihagarira mu gihe bahurira mu gihugu kimwe muri byo cyangwa ikindi.

Urugero ni aho RDC yanze kohereza intumwa zayo mu nama yateguraga imikino y’abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, iyi ikaba yarabereye i Kigali mu ntangiriro za Nzeri 2023.

U Rwanda na rwo rwari rwaranze kwitabira imikino y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) yabereye i Kinshasa kuva mu mpera za Nyakanga kugeza muri Kanama 2023.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *