Mu gitaramo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yakoreye i Burundi mu mpera z’icyumweru gishize cyaranzwe n’udushya twinshi harimo kwibwa telephone no gusuka amarira.
Mu ijoro ryo kuwa gatanu ubwo habaga ibirori byo guhura n’abakunzi be mu cyiswe Meet and Greet, The Ben yibwe telephone ye ubwo yari ayirambitse ku meza agiye ku rubyiniro agarutse asanga yagiye cyera.Hatarashira amasaha macye Uncle Austin uri mu bajyanye n’uyu muhanzi nawe yahise abura telephone mu buryo butunguranye bicyekwa ko bamwe mu bari hafi ye aribo harimo uwayitwaye.
Gusa ibyo ntibyabujije igitaramo kugenda neza haba icyabaye ku wa gatanu ndetse n’ikindi nyamukuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 01 Ukwakira 2023 aho uyu muhanzi yashimishije abitabiriye icyo gitaramo.
The Ben ubwo yageraga ku rubyiniro yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe maze abonye uko abafana babyishimiye asuka amarira yishimira uburyo yagaragarijwe urukundo.Ikindi cyaranze iki gitaramo ni uko hari abahanzi batashye bataririmbye kubera ko amasaha yo kugihagarika yabagereyeho.Barimo Lino G, Big Fizzo na Bushali.
Ni igitaramo cyabanje kuvugwaho byinshi ubwo cyategurwaga, aho byavuzwe ko hari itsinda ryashakaga kukiburizamo.Icyo gihe havuzwe abarimo coach Gael n’agatsiko ke nk’uko byagarutsweho na Now Now wateguye icyo gitaramo mu Burundi.
Ikindi cyaranze iki gitaramo n’umunyamakuru Fatakumavuta wagaragaye arimo ku manika amafoto ya Bruce Melodie mbere y’igitaramo ariko abajijwe impamvu yirinda kugira ibyo atangaza.Iki gitaramo cyitabiriwe n’Abarundi ibihumbi n’ibihumbi, aho kubera ubwinshi bwabo byabaye ngombwa ko aho cyari kubera hahindurwa kikajyanwa mu kigo cya gisirikare ahazwi nka Messe des officiers.





